Ihuriro ry’imiryango itari iya Guverinoma iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko yita ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwa muntu (RWAMNET), yahurije hamwe imbaraga mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bahereye ku rubyiruko.
Iyi miryango yahuje imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu rubyiruko bategura ihuriro mpuzamahanga ryiswe “MenEngage Ubuntu Symposium I am because you are”, rizamara iminsi itatu uhereye ku wa 10 Ugushyingo 2020.
Nyiransabimana Ange Marie Yvette, uhagarariye agashami ku rubyiruko muri RWAMNET, yavuze ko mu byabateye gukora ubukangurambaga ari uko Ikibazo cy’imyumvire ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire gifitwe n’ingeri zitandukanye mu banyarwanda. RWAMNET isanga umuti wacyo waboneka binyuze mu guhindura imyumvire y’urubyiruko kandi bagashishikariza urubyiruko kumena icyo uburinganire aricyo kuko akenshi usanda urubyiruko rwumva ko uburinganire bureba abashananye gusa ariko nabo birabareba,
Yagize ati “Ihame ry’uburinganire benshi bumva ko rireba abubatse ingo cyangwa abenda kurushinga ariko nyamara siko bimeze kuko iyo tuvuze uburinganire abenshi bakunze kubyumva nabi bakumva ko umugore ahise ahinduka umugabo yambuwe agaciro ke kandi ahubwo n’uburyo bw’ubwuzuzanyye ari nabwo usanga tuba turinganiye imbere y’amategeko ariko nanone birakenewe ko twuzuzanya. Iyo myumvire ihindutse bihereye mu bato mu myaka iri imbere nta kibazo twazongera twazagira ndetse na makimbirane ahato na hato”.
Yakomeje kandi ashishikariza urubyiruko kuzitabira inama mpuzamahanga yiswe ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ yateguwe na MenEngage Alliance’ ibera mu Rwanda tariki 10-12 Ugushyingo 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga kubazaba bari kure, naho ari hafi bakayikurikirana imbonankubone.

Kansiime Pretty umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga ariko akaba anasanzwe akorana na bo mu bijyanye no gukangurira urubyiruko mu bintu bitandukanye bifasha kwiyubaka ndetse no kubaka igihugu, agira ati “kugira ngo numve nakorana nabo ni uko mu byo twari twariyemeje nko kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko zirimo kuzamuka mu mibare cyane, ni iki twakora? Nibwo nahuraga nabo muri MenEngage numva ni imwe mu nzira nziza yangeza ku byo numvaga nasangiza urubyiruko bagenzi banjye.”
Yakomeje agaragaza uburyo usanga abantu benshi bibanda ku bakobwa gusa aho usanga uwigishije wese abambwira kuvuga oya ariko akirengagiza wa musore umushuka bikabaviramo kuba batwara inda. Ati “dusanga twaganiriza na bahungu ku ngaruka ziva ku nda zitateganyijwe, kuko ingaruka nyinshi usanga zigera ku mukobwa; ariko n’uwo muhungu na we usanga atangiye guhangayikira umwana, yenda nawe akiri muto ataragira ubwo bushobozi bwo kurera uwo mwana kandi akaba anangije ubuzima bw’uwo mukobwa. Dusanga rero twigiye hamwe yenda hari icyo byahinduraho.”
Nshumbusho Thomas, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabunga, ahamya ko inama nk’iyi izakangura ubwonko bwe. Ati “Icyo nzungukira muri iyi nama ntibishoboka ko kibura kandi ku gipimo kinini gihagije cyane ko bazaba bavuga ibijyanye no guhindura imyumvire itomoye ku bijyanye n’uburinganire.”
Bagabo Frank akaba akorera umuryango ushinzwe gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge (ADOR) nabo bakaba arabafatanya bikorwa muri MenEngage, agira ati “Natwe dusanga kimwe mu bituma ihohoterwa ribaho, abanini ni ibiyobyabwenge usanga ribigiramo uruhare.”
Umukozi ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri RWAMREC, Turikumwe Noel, avuga ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika ikabera mu Rwanda, yitezweho guhindura imyumvire y’urubyiruko.
Iyi nama kandi izaherekezwa n’ibindi bikorwa birimo kuganira n’urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, guhindura imyumvire y’abantu batandukanye ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ibindi bizakorwa kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo kugeza muri Kamena 2021.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































