Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu byumweru 2 haragaragara isura nyayo y’igihugu ku bwandu bwa COVID-19

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko icyumweru gitaha kizarangira ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu bifite ubushobozi wo gupima icyorezo cya COVID-19 hakoreshejwe uburyo buzwi nka Rapid Test.

Iyi serivisi yitezweho gufasha igihugu kugira ishusho nyayo y’icyorezo cya COVID-19 muri ibi byumweru bibiri bya Guma mu karere, ingamba nshya zo kurwanya iki cyorezo.

Ikigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo n’icya Gikondo mu karere ka Kicukiro, ni bimwe mu byatangiye gutanga serivisi yo gupima ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 murihakoreshejwe ubu buryo bwihuse bwa Rapid Test.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri minisiteri y’ubuzima Dr. Ntihabose Corneille, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yavuze ko icyifuzo ari uko mu cyumweru kimwe ibigo nderabuzima byose byaba bifite ubushobozi bwo gupima ubwandu bwa koronavirusi.

Yagize ati “Twizera ko mu cyumweru gitaha hatajemo ibibazo by’ibikoresho, ibigo nderabuzima bya nyuma byaba byatangiye gupima, kuko ibya mbere byo byaratangiye. Dufite ibigo nderabuzima birenga magana atanu kandi muzi ko ku rwego rw’igihugu nibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima.”

Akomeza agira ati “Mu cyumweru gishize n’ubu ibikoresho byari biri gukwirakwizwa muri farumasi z’uturere ndetse igikurikiraho ni uko mu buryo buhoraho ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro byajya gusaba izo test rapides bitewe n’umubare w’abo barimo gukorera.”

Kugeza ku itariki ya 6 Mutarama 2021 mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya COVID-19 bigera ku 750,081; byagaragayemo abanduye 9,058. Abamaze gukira ni 6,940 na ho abagikurikiranwa n’abaganga bagera ku 2,006; abahitanwe na COVID-19 ni 112 kuva iki cyorezo kigeze mu Rwanda muri Werurwe 2020. Imibare igaragaza ko kuva ku itariki ya 3 Ukuboza 2020 kugeza ku ya 4 Mutarama 2021 abamaze gupfa bagana na kimwe cya kabiri cy’abamaze gupfa bose.

Serivisi yo gupima ubwandu bwa COVID-19 mu bigo nderabuzima hakoreshejwe uburyo bwa rapid test itangwa ku basanzwe baranduye bakorerwa  isuzuma ryerekana niba barakize ndetse n’abafite ibimenyetso bifuza kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze. Iyi serivisi bose bayihabwa ku buntu.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities