U Rwanda rwashimiwe uburyo bwita ku burenzanzira bwa muntu ibi bikaba byagutsweho ku wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, ubwo rwakorewe isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, rikorwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Harebwe uko u Rwanda rwitwaye mu gushyira mu bikorwa amahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka 5 ishize. Ni isuzuma ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19, icyorezo kuri ubu cyibasiye isi.
Raporo y’u Rwanda yatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yagaragaje uburyo impanuro-nama 50 (Recommendations) rwahawe n’ibihugu binyamuryango bya Loni mu kwezi kwa 2 mu 2015 zashyizwe mu bikorwa, hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibihugu binyuranye bashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu n’ubwo bisanga hakiri ibyanozwa.
Mu mpanuro-nama zigera kuri 50 u Rwanda rwahawe runiyemeza guteza imbere, Minisitiri Busingye yagaragaje ko mu myaka 5 ishize izo ngingo zashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.
Ni ingingo nyamukuru zijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo, ubwigenge bw’ubutabera, ubukungu, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Busingye, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize mu bikorwa inama rwahawe n’Umuryango w’Abibumbye ahereye ku kuba na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yigenga ndetse n’abayiyobora bakaba bashyirwaho mu buryo bukurikije amategeko.
Yagize ati “Aba bakomiseri barigenga mu buryo bwuzuye, abagize komisiyo bemezwa n’inama yose y’abaminisitiri kandi bagashyirwaho n’iteka rya perezida. U Rwanda rwakiriye impanuro-nama ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzuro bw’itangazamakuru, ubwisanzure ku kwishyira hamwe no kujya mu yindi miryango igamije amahoro.”
Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko u Rwanda rushaka kumenyesha abafatanyabikorwa barwo ko ayo mahame bayazirikana cyane mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015 kandi yubahirizwa.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































