Abatuye mu Mujyi wa Huye, igice cya Kaminuza y’u Rwanda, cyane cyane abahinga mu gishanga cya Mukoni, Umurenge wa Tumba, ko imyaka yabo yonwa n’inkende. Izi nkende mbere zabaga mu ishyamba rya Arboretum, ubu zikaba zarabaye nyinshi ku buryo zitera mu baturage.
Abaturage bavuga ko bonerwa imyaka irimo ibigori, ibishyimbo, ibijumba, inyanya ndetse n’imboga n’imbuto ziribwa.
Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Vérène Nibakure, umwe mu bafite umurima mu gishanga cya Mukoni, avuga ko kugira ngo babashe kweza imyaka bahinze muri icyo gishanga, bisaba ko bayirinda.
Agira ati “Ibigori iyo ukibitera ntubirinde, zijya mu ntabire zikabikuramo zikabirya. Ibitangiye kuzamuka biva mu butaka, zirabirandura zikarya kuko biba bicyoroshye. Ibyamaze guheka na byo zirabigonyoza zikabirya.nNari nahinze inyanya, zitangiye guhisha zirazirya zirazimara. Ubu natahiye aho!”
Inkende kandi ngo aho zisanze imbuto ntizizisiga, harimo amapera, amapapayi, imyembe n’ibindi. N’aho zigeze zigasanga ibiryo bihiye ntibaziteshe, zirabirya.
Abacururiza ku Mukoni nabo ngo barangara gato zikabangiriza, baba abacuruza ibisuguti, amabombo, imigati, n’ibindi.
Ukobizaba Emmanuel bakunze kwita Kibonge ati “Iyo hari nk’umukiriya nshyiriye mituyu zihari, ngarutse nsanga zatwaye amabiswi n’amabombo. Na za shikerete zirazirya nk’uko abantu na bo bazirya.”
Abaturage bakomeza bavuga ko inkende kandi ngo zisuzugura ab’igitsinagore, ku buryo abacuruza imineke bayitwaye idapfundikiye ziyibatesha zikayirya.
Mu murima na ho harindwa n’abagabo ndetse n’abasore, kuko abagore bo batazirukana ngo zigende.
Masengesho Alice uhinga mu gishanga cya Mukoni ati “Nari nahinze ibigori, ariko umurima zarawurangije, zancyuje umunyu. Nagerageje kuzirukana zirananira ngeze aho ndazihorera. Nibwiraga ko nzarya ibigori ngashesha n’igikoma, none narihanaguye. Uzirukana uri umugore zikaguhema!”

Abatuye mu duce inkende zikunze kugeramo, aho ni ahitwa i Tumba, ku Itaba no ku Karubanda, bose bifuza ko hagira igikorwa kugira ngo zigabanuke, batekereza ko zibonera kuko mbere zari mu ishyamba rya Arboretum ubu zikaba zarorotse zarabaye nyinshi.
Harigwa uko ikibazo cyakemuka
Ngoga Telesphore ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Pariki z’igihugu mu Rwego rushinzwe iterambere (RDB), avuga ko ikibazo cy’inkende zonera abaturage kivugwa no mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rulindo, kandi ko bafatanyije n’uturere bari kwiga uko cyakemuka.
Agira ati “Turi kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere uburyo zacungwa zitangije cyane. Turi no kureba niba nazo zitashyirwa ku rutonde rw’inyamaswa ikigega gitanga indishyi cyishyurira ibyo zangije.”
Anavuga ko hazagira igikorwa kuri iki kibazo muri uyu mwaka wa 2021, kuko hari ibyadindijwe n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.
Uwanziga Henriette













































































































































































