Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sempoma Felix yavuze ku musaruro w’u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika

Sempoma Felix, Umutoza Mukuru w'Ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare akaba n'uwa Benediction Ignite (The New Times)

Kuva tariki ya 02 kugeza ku wa 06 Werurwe 2021 mu Misiri habereye shampiyona mu mukino wo gusiganwa ku magare “The African Continental Road Championships 2021”, aho ikipe y’u Rwanda yari imwe mu bitabiriye.

Team Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 14 mu byiciro bitandukanye, ibasha kwegukana imidari 14 harimo umudari wa Zahabu. Ibyo umutoza mukuru, Sempoma Felix abona bihagije.

Ku munsi wa mbere w’amarushanwa, hakinwe uburyo bw’abagize ikipe imwe bajyana ukwabo, nyuma hakabarwa ikipe yakoresheje ibihe bito kurusha indi. U Rwanda rwabonye imidari ya ‘Feza’ mu byiciro bitatu kuko abagize ibyiciro byose birimo Ingimbi, Abagore n’abagabo bakuze bose begukanye imyanya ya kabiri.

Abagabo bakuze: 1. South Africa; 2. Rwanda; 3. Algeria. Abagore: 1. South Africa; 2. Rwanda; 3. Ethiopia. Ingimbi: 1. Algeria; 2. Rwanda; 3. South Africa.

Ku munsi wa kabiri, hakinwe uburyo bwo gusiganwa n’ibihe kwa buri muntu ku giti cye (Individual Time Trial). U Rwanda rwabonye indi midari itanu.

Mu cyiciro cy’ingimbi, Tuyizere Etiene yegukanye umudari wa Feza, naho mu cyiciro cy’abagore, Tuyishime Jacquerine yegukana umudari wa Feza mu gihe Ingabire Diane ‘Hope’ yatwaye umudari wa Bronze.

Muri ‘ITT’ kandi, Habimana Jean Eric yatsindiye umudari wa ‘Feza’ mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, mu gihe Mugisha Moise yatsindiye umudari wa Bronze mu bagabo bakuze.

Ku munsi wa gatatu wa Shampiyona, hakinwe uburyo bwa ‘Mixed Relay’ aho habarwaga ibihe by’amakipe y’ibihugu nyuma yo gusiganwa kw’ibyiciro byombi (Abagabo n’Abagore bakuze), hagateranywa ibihe.

Habanzaga guhaguruka kw’abakobwa 3 bagakora urugendo rureshya n’ibilometero 28, nyuma hagahaguruka abahungu 3 nabo bakagenda ibilometero 28.

Harabarwaga ibihe by’abakobwa 2 baje imbere byongerweho iby’abahungu 2 baje imbere, igiteranyo kikaba ibihe ikipe y’igihugu yakoresheje mu bilometero 56. U Rwanda rwegukanye umudari wa Feza. Ibihugu byakurikiranye bitya: 1. South Africa 39’18” 24; 2. Rwanda +03’43″13; 3. Ethiopia +5’13″88.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, u Rwanda rwabonye umudari wa Zahabu n’uwa Bronze, ubwo Tuyizere Etiene yahigikaga bagenzi be bakinaga mu gusiganwa by’amakipe bisanzwe, (Road Race) mu cyiciro cy’ingimbi ndetse na Mugenzi we Niyonkuru Samuel yegukana umwanya wa gatatu uhemberwa umudari wa Bronze.

Abakinnyi 28 bakoze intera y’ibirometero 84, aho bazengurutse inshuro 6 ahareshya n’ibilometero 14. Tuyizere yaritinyutse akora ‘Attack’ yamuhiriye mbere yo kuzenguruka inshuro ya nyuma, asoza isiganwa asize Umunya-Maroc Mohammed Najib na Niyonkuru Samuel baje nyuma ye ho Umunota n’amasegonda 33 (1′ 33″).

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, u Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu muri iki Cyiciro, kuko ku nshuro yaherukaga (2019) muri Maroc, Uyu mudari wari wegukanywe na Uhiriwe Byiza Renus.

Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona, Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine babashije kwegukana imyanya ya kabiri na gatatu mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23, ariko mu cyiciro cy’abagore (bakuze) nta mukinnyi w’ u Rwanda waje muri batatu ba mbere basiganwa bisanzwe (Road Race).

Mu cyiciro cy’abagore bakuze, Abanya-Africa y’Epfo; Oberholzer Carla na Pleen Halyey nibo batwaye imidari ya Zahabu na Feza, Mu gihe uwa Bronze wegukanywe n’Umunya-Namibia Adrian Vela.

Mu cyiciro cy’abagabo basiganwe (Road Race) ku ntera y’ibilometero 140, Areruya Joseph ni we waje ku mwanya wa hafi mu banyarwanda (7) ntiyabasha kwegukana umudari, mu gihe Habimana Jean Eric yegukanye umudari wa Bronze mu cyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23, ari na wo wa nyuma ikipe y’ u Rwanda yabonye.

Mu bagabo bakuze, Umunya-Africa y’Epfo Gibbson Ryan usanzwe ukinira ‘Team UAE Emirates’ ibitse Tour du France ya 2020, ni we wegukanye umudari wa Zahabu, Mu gihe Said Nassim na Raguigui Youcef bo muri Algeria, batwaye imidari ya Feza na Bronze.

Umutoza mukuru w’ ikipe y’ u Rwanda, Sempoma Felix, yavuze ko imidari 14 u Rwanda rwabonye, ingana n’iminsi 10 abakinnyi bakozemo umwiherero bitegura Shampiyona Nyafurika.

Yagize ati “Imidari 14 dukuye mu Misiri, biragaragara ko ikipe yacu yakoze neza, ariko sinavuga ngo ni neza cyane kuko gukora neza cyane ni ugutwara imyanya ya mbere yose cyangwa nibura nka 80 ku ijana, ariko iyo twatwaye ni iyo twagombaga gutwara”

Akomeza agira ati “Abakuru ‘Course’ yarabagoye cyane ariko ntabwo byantunguye kubera ko haba harimo byinshi cyane; haba imbaraga n’imibare, Icyo gihe iyo udafite ubushobozi buhagije, iyo utiteguye bihagije, birakugora kugira icyo ukora, ariko navuga ko abasore bacu bakoze ibishoboka byose.”

“Twabonye iminsi icumi yo kwitoza, umudari wa gatatu twabonye (Mu bagabo batarengeje imyaka 23) ntabwo nawugaya nkurikije uburyo twiteguye.”

Sempoma Felix yavuze ko igikurikiyeho ari ukwitegura neza Tour du Rwanda 2021 izaba muri Gicurasi, kuko ari Tour ikomeye muri Africa “Utayiteguye neza, no kuyirangiza ntiwayirangiza kuko ibamo ‘Ama-Etape’ akomeye n’amakipe akomeye.”

Mutabazi Fils Djafari

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities