Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umugabo yafashwe nyuma yo kwiruka amaze gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 2 yibye mu modoka

Umugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata, afatanwa amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yakuye mu modoka yari kuri sitasiyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko Karegeya Sandrine akimara kubura amafaranga ye yahise abimenyesha Polisi hatangira igikorwa cyo kuyashakisha no gushaka uwaba yayibye.

CIP Twizeyimana yagize ati “Hari nko mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba, nibwo Karegeya yaje n’abandi bantu bari kumwe mu modoka baparika kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli bava mu modoka bajya gusuhuza abantu hafi aho. Ubwo Karegeya yasohokaga mu modoka agakapu karimo miliyoni ebyiri yagasize mu modoka. Habyarimana akaba yari yugamye imvura aho kuri sitasiyo, yacunze abari bavuye mu modoka aragenda ateruramo  agakapu karimo amafaranga agahisha hafi aho.”

CIP Twizeyimana avuga ko Karegeya Sandrine yagarutse mu modoka ye abura ka gakapu ahita abwira bagenzi be ko yibwe anahita ahamagara Polisi arabiyimenyesha bikimara kuba.

Ati “Karegeya yahise atabaza Polisi avuga ibimubayeho, mbere y’uko Abapolisi baza, Karegeya n’abandi baturage begeranyije abantu basanzwe bogereza imodoka hafi aho. Abo bantu bo ubwabo bavuze ko batabona mugenzi wabo ariwe Habyarimana. Ako kanya ahita aza avuye guhisha ya mafaranga bamubajije niba atageze kuri iyo modoka arabihakana. Ariko abonye abapolisi yagize ubwoba ajya kwerekana aho yari avuye guhisha ya mafaranga.” 

Akimara kuyerekana yahise yiruka ariko tariki ya 27 Werurwe 2021, afatirwa mu Kagari ka Nyamata, Umudugudu Nyabivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye Karegeya wihutiye gutangira amakuru ku gihe kuko aribyo byatumye aya mafaranga aboneka.

CIP Twizeyimana yibukije abantu bafite imodoka kujya bibuka gusiga bakinze imodoka zabo mu gihe bazivuyemo kandi bakazihagarika ahantu bizeye umutekano wazo.

Habyarimana yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata kugira ngo akorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities