Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda n’abakuze by’umwihariko, ko umurage bakwiye gusigira ababakomokaho, ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda, bityo intego yukaba igihugu kizira ivangura igakomeza kugerwaho.
Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mata 2021, mu gihe abanyarwanda n’Isi muri rusange bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubu butumwa, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Twibuke Twiyubaka!”.
Madamu Jeannette Kagame kandi avuga ko abanyarwanda bagomba kubaka igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose, no kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubu butumwa yagize ati “Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru.
Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.
Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”
Mu myaka 25 ishize Umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda “Intwararumuri”, kugeza ubu hamaze kubakwa inyubako zitandukanye (Impinganzima Hostel) mu Ntara zitandukanye, zikaba zigenewe ababyeyi b’Intwaza – bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Inkuru dukesha RBA













































































































































































