Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

2019/2020: Mu Rwanda abicwa na Malariya bagabanutseho 50 ku ijana

Inzitiramibu zatanzwe mu baturage no kuba abajyanama b'ubuzima barahawe ubushobozi bw'ibanze mu kuvura Malariya byagabanyije igipimo cy'abahitanwa na yo

Malariya iterwa n’agakoko gakwirakwizwa n’umubu w’ingore witwa “Anophèle”. Ni indwara ishobora kwirindwa kandi iravurwa igakira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko nibura mu minota ibiri Malariya iba ihitanye umuntu mu gihe abantu barenga miliyoni 200 ku Isi aribo bayandura buri mwaka.

Mu 2019, OMS yagaragaje ko abanduye Malariya bari miliyoni 229, umubare w’abo yahitanye bari ibihumbi 409.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, igaragaza ko abantu barwaye Malariya mu 2019, bari miliyoni 3,6 mu gihe abayirwaye mu 2020, bageze kuri miliyoni 1,8. Hagabanutseho 50 ku ijana mu mwaka umwe. Malariya y’igikatu, bari 6000 mu 2019 naho mu 2020 bagabanyutseho 45 ku ijana.

Guverinoma y’u Rwanda ubwo yatangije ubukangurambaga   ku buryo bwihariye bwo kurwanya Malariya, aribwo gutera umuti wica imibu ikwirakwiza agakoko gatera Malariya no gutanga inzitiramibu ku baturage, by’umwihariko ababyeyi n’abana, byatumye abarwayi n’abahitanwa n’iyi ndwara bagenda bagabanyuka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yavuze ko iryo gabanyuka ry’abarwaye Malariya rijyana n’igabanyuka ry’abahitanwe nayo mu 2019 kuko abishwe na Malariya bari 218 na ho mu 2020 ihitana 148. Hagabanutseho 32 ku ijana.

Ati “Uwo rero ni umusaruro w’ingamba zikomatanyije cyane zo gutera umuti wica imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya imbere mu mazu y’abantu. Mu myaka ibiri ishize hari uturere 12 tw’igihugu twiganje mu Burasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo twagaragayemo cyane Malariya. Ni ho haherewe mu gufata ingamba zo gutera umuti wica udukoko tuyikwirakwiza mu ngo z’abaturage”.

RBC igaragaza ko mu gihugu hose nibura 70 ku ijana bya Malariya iri mu gihugu ituruka mu turere 12 two mu ntara y’Uburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko izindi ngamba zafashwe ari ugutanga inzitiramibu mu baturage, aho nibura mu mwaka ushize hatanzwe izigera kuri miliyoni esheshatu, ari nabyo byagize uruhare mu gutuma imibare y’abarwara Malariya igabanyuka.

Akomeza avuga hatakwirengagizwa uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima, kuko bagiye bafasha mu kuvura Malariya hakiri kare mu rwego rw’Imidugudu. Ibyo bigatuma abantu bicwaga na Malariya ndetse n’abazahazwa nayo, bagabanyuka kuko 56 ku ijana by’abarwaye Malariya bose mu gihugu bakirwa n’Abajyanama b’Ubuzima; bakabavura bagakira batageze ku Bigo Nderabuzima cyangwa Ibitaro.

Muri Mata 2018 nibwo u Rwanda rwiyunze kuri gahunda y’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, mu kugabanya kabiri ibibazo bishingiye kuri Malariya mu myaka itanu iri imbere kugeza mu 2023.

Abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bagaragaye nk’abafite ibyago byo kurwara Malariya kuko mu 2019, abagera kuri 67 ku ijana, ni ukuvuga ibihumbi 274 mu bihumbi 409 by’abo yishe bose hamwe ku Isi, bari abana bari munsi y’imyaka itanu.

Afurika niwo mugabane ugirwaho ingaruka zikomeye na Malariya, aho mu 2019, abantu bose barwaye n’abishwe na Malariya ku Isi harimo 94 ku ijana bo muri Afurika.

Muri uwo mwaka kandi umubare w’amafaranga Isi yashoye mu guhangana na Malariya, wageze kuri miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika. Umusanzu utangwa na za Guverinoma mu guhashya iyi ndwara ungana na miliyoni 900 z’Amadolari ya Amerika, 31 ku ijana ni yo akoreshwa mu guhangana na Malariya ku Isi.

Intego za OMS kuri Malariya uhereye mu 2016 kugeza mu 2030, ni ukugabanya abarwara iyo ndwara n’abo ihitanaho 40 ku ijana, ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2015.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities