Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Abanyamuryango ba FPR bihaye ukwezi ko gutuza imiryango 134 itishoboye

Abanyamurango ba FPR Inkotanyi biyemeje gutuza imwe mu miryango 134 itishoboye itagiraga aho kuba ituye mu karere ka Nyaruguru. Igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Rweru.

Abubakiwe bavuga ko bari bamaze igihe kinini banyagirwa n’imvura, bigatuma bahura n’ibibazo byinshi. Bishimiye kuba babonye icumbi bigiye kubafasha guhindura imibereho.  

Aganira na Isango Star dukesha iyi nkuru, Mukamwezi Alphonsine umwe mu bubakiwe, agira ati “Njyewe ubundi narimaze imyaka irindwi ncumbitse, ndara aho bwije ngeze. Nkimara kumva ko ndi ku rutonde, narishimye cyane. Ngomba gukora nkiteza imbere ndetse n’itungo nkaritunga kuko mbonye aho nditungira.”

Nyirahabimana Boniface we agira ati “Turashimira ibikorwa bya RPF Inkotanyi. Iki gikorwa cyadushimishije cyane. Urabona ko urwego rw’akarere rwose, bose baje kudufasha muri iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko bari bafite imiryango 328 itagira aho kuba barayubakira yose, ariko ubu bubakira abasenyewe n’ibiza n’abakuwe mu manegeka. Ni igikorwa avuga ko kigomba gukorwa bitarenze uku kwezi.

Agira ati “Ubundi akarere ka Nyaruguru kagiraga abaturage batagira aho kuba, bamwe bita aba-homeless! Ariko abo twarabubakiye turabarangiza bose.”

Akomeza avuga ko ubu bageze kuri 90 ku ijana kandi intego ni uko bitarenze ukwezi kwa gatanu bagomba kuba bubakiwe bose. Ubu hasigaye inzu 10% ku nzu zisaga 1600.

Ubuyobozi bwa FPR- Inkotanyi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bagaragaza ko usibye abarimo kubakirwa ubu, hari n’umuhigo ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 uzasiga nta muturage uba mu nzu idashimishije.

Kugeza ubu, mu miryango 527 yasenyewe n’ibiza, hamaze kubakirwa 473. Naho mu miryango 253 yavanywe mu manegeka, hamaze kubakwa inzu 165. Iyi mibare yose yerekana ko imiryango 134 ari yo idafite aho kuba kuko harimo 54 yasenyewe n’ibiza n’indi 80 yakuwe mu manegeka.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities