Akarere ka Gatsibo kiyemeje gushakira kubura hasi no hejuru abagabo barenga 500 bari ku rutonde rw’abateye inda abangavu bakaba bataratabwa muri yombi. Mu cyumweru kimwe gusa 13 bamaze gufatwa. Umuhigo ni uko ukwezi kwa Gicurasi gushira bose bafashwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi, kuko ubuyobozi bwiyemeje kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.
Agira ati “Abagabo cumi na batatu ariko tubafashe mu cyumweru kimwe nyuma yo kwiyemeza gukurikirana abateye inda abangavu. Mu ngamba zikomeye twafashe ni uko ababigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, kuko iyo badafashwe bakomeza gukora icyo cyaha cyangwa se hakagira n’abandi babikora bitwaje ko hari abatarahanwe. Gufata aba bagabo ni ukubahiriza amategeko no gushaka uburyo bwo kurandura burundu ikibazo cyo guhohotera abangavu”.
Ku kijyanye no gusohora urutonde rw’aba bagabo barenga 500 bateye inda abangavu batarashyikirizwa ubutabera, yavuze ko urutonde rw’abakekwa barufite buri murenge ukaba ufite umubare w’abakekwaho kandi ko barimo gukurikiranwa.
Ati “Buri Murenge wose uba urufite. Ntabwo tuzarutangaza mu ruhame kuko habamo ingaruka nyinshi. Hari abantu barwibonaho bagatoroka, ariko n’inzego z’umutekano zibafata zirarufite. Twiyemeje ko uku kwezi kwa Gatanu kurangira bose barafashwe n’ubwo hari abamara kubikora bagatoroka. Na bo hazakorwa urutonde rwabo ruhabwe Polisi bafatirwe aho bari yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze.”
Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare. Muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.
Abagabo bafashwe ni 278 muri bo abagera kuri 209 bari mu nzira y’ubutabera mu nkiko banafunze, mu gihe abandi 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso bigaragara.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































