Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rurashimangira imibanire mishya n’u Bufaransa”

Nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeje ko azagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, inararibonye muri dipolomasi na politiki zisanga urwo ruzinduko ari intambwe ishimangira paji nshya mu mibanire y’ibihugu byombi.

Imyaka 27 yari ishize umubano w’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa udahagaze neza, bishingiye ahanini ku ruhare ubutegetsi bwa François Mitterrand wayoboye u Bufaransa hagati ya 1981 na 1995 bushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Perezida Emmanuel Macron ageze ku butegetsi mu 2017, u Bufaransa busa n’ubwatangiye guhindura ingendo ari na yo mpamvu mu 2019, Perezida Macron we ubwe yashyizeho komisiyo y’abashakashatsi mu mateka, ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu mpera za Werurwe 2021, ni bwo iyo Komisiyo yitiriwe Duclert yatanze raporo yayo yemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare ruremereye muri jenoside yakorewe abatutsi.

Inararibonye muri politiki mpuzamahanga na dipolomasi, Mutimura Zeno avuga ko iyi raporo ari yo yashimangiye umurongo mushya u Bufaransa bwifuza ko umubano w’ibihugu byombi washingiraho.

Yagize ati “U Bufaransa bwagiye bwinangira kuko ni cyo gihugu cyonyine kitarasaba imbabazi. Abanyamerika basabye imbabazi, Abongereza basabye imbabazi n’Ababiligi basabye imbabazi ko batatabaye u Rwanda no kugeza n’uyu munsi, u Bufaransa ntiburasaba imbabazi. Ariko kugira ngo Macron yemere iriya raporo ibeho anapange uruzinduko rwo kuza mu Rwanda biratanga icyerekezo cyiza.”

Akomeza agira ati “Ihame remezo rya ngombwa muri dipolomasi ni uko nta rwangano rubaho ubuziraherezo kandi nta n’ubushuti bubaho ubuziraherezo, ikibaho iteka kandi cya ngombwa gishingirwaho ni inyungu. Niba inyungu z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda zihuye bagahuriza hamwe ari byo mbona bubaka bakaganishaho bizaba ari byiza cyane.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Paris cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’inama yigaga ku izahurwa ry’ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19, ni bwo Perezida Emmanuel Macron yemeje ko ateganya kugirira uruzinduka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Yagize ati “Mbemereye ko nzagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gatanu. Ni uruzinduko ruzagaruka ku ngingo zirimo politiki, Kwibuka, ubukungu, ubuzima ndetse n’ahazaza.” 

Akomeza agira ati “Hamwe na Perezida Kagame twiyemeje kwandika paji nshya mu mubano wacu no gushyiraho imishinga iri mu murongo umwe n’ibyo tumaze kuganiraho, muri iyi nama irangiye mukanya gashize.”

Icyakora Perezida Macron yirinze kuvuga niba muri urwo ruzinduko rwe i Kigali azasaba imbabazi abanyarwanda n’abarokotse by’umwihariko, kubera uruhare rw’igihugu cye muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro aheruka kugirana na televiziyo France 24 ndetse na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI Perezida wa Paul Kagame yavuze ko ntawe u Rwanda rwahatira gusaba imbabazi.

Yagize ati “Ibyo byose biri mu biganza by’u Bufaransa kuko ni bwo bugomba gufata umwanzuro ububereye. Ikintu kibi kurusha ibindi nshobora gukora ariko ntifuza kuzakora na rimwe ni ugusaba uwo ari we wese gusaba imbabazi cyangwa ngo gira utya cyangwa kuriya…”

“Ibyo ndabibarekera kuko ni nabwo babikora bibavuye ku mutima. Abantu n’Isi nibo baca urubanza ntabwo ari njyewe.”

Ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida Kagame niba bikozwe bitaba ari ikimenyetso cyiza, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Yego, ni ko mbitekereza! Niba umuntu abonye ikibazo akavuga ati reka ngire icyo ngikoraho uwo waba ari umusaruro mwiza rero nta gushidikanya, byanshimisha.”

Amakuru ava i Paris avuga ko Perezida Macron azagera i Kigali tariki 27 Gicurasi asoze uruzinduko rwe bukeye bwaho ku wa 28 Gicurasi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa bimwe mu bikorwa by’ubucuzi bya zimwe muri sosiyete zikomeye zo muri icyo gihugu nka Bolloré ari nayo nyiri Canal Plus, iyi ndetse ikaba iherutse gufungura inyubako ya sinema n’imyidagaduro ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe kandi ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali naho huzuye inzu ndangamurage nshya yiswe, Centre Culturel Francophone du Rwanda, ikaba ije isimbura iyitwaga Centre Culturel Franco-Rwandais, yari yubatse mu Mujyi rwagati hafi y’isangano rinini ry’imihanda.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities