Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hari icyizere ko izindi nkingo za COVID-19 zizaboneka vuba

Kugeza mu kwezi kwa Kamena 2022, u Rwanda rwihaye intego yo kuba hamaze gukingirwa abaturage bageze kuri 60%, ariko ubu bageze kuri 5% gusa bagingiwe icyorezo cya COVID-19. Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima -RBC, kivuga ko ibi byatewe no kutaboneka kw’inkingo ahanini zaturukaga mu gihugu cy’u Buhinde, kuri ubu cyugarijwe n’iki cyorezo.

N’ubwo bimeze bityo, RBC ivuga ko hari icyizere ko izindi nkingo zizaboneka vuba, gusa ikavuga ko ntawe ukwiye kwirara kuko icyorezo kigihari.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, usanga muri rusange gukaraba intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID-19 ishyirwa mu bikorwa.

Ku rundi ruhande ariko hari aho ugera ugasanga abantu batitabira gukabara intoki mbere yo kwinjira ahantu runaka, ahandi ugasanga za kandagira ukarabe zagiye zishyirwaho zidaheruka gukoreshwa.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yavuze ko iki atari igihe cyo kudohoka ku ngamba zo kwirinda kuko icyorezo kigihari.

Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi Mukuru wa RBC, asaba abantu kutirara kuko icyorezo kigihari kandi ko hari icyizere ko izindi nkingo za COVID-19 zizaboneka vuba.

Yagize ati “Mu Karere ka Karongi imibare iracyari hejuru, ndetse tumaze iminsi dukorana n’ubuyobozi bw’Akarere n’Intara kugira ngo turebe ko uburwayi buhagaragara bwagabanuka.”

Akomeza agira ati “Muri Gicumbi naho hari Imirenge ubona ifite imibare iri hejuru cyane, icyiza ni uko iyo hagaragaye ahari ikibazo hagashyirwa imbaraga bitanga umusaruro nk’uko byagenze mu Ntara y’Amajyepfo.”

Dr Nsanzimana avuga ko aho imibare yagabanutse cyane 80% by’abicwaga na COVID-19 baturukaga mu ntara y’Amajyepfo. COVID-19 igendana n’imyitwarire y’abantu, ntawe ukwiye kwirara, abantu bakwiye kwirinda nk’uko babikoze mbere.

Ku bijyanye no gukingira COVID-19, RBC ivuga ko kuri ubu ibikorwa byo gukingira byabaye bihagaze, bitewe n’ibura ry’inkingo ahanini zaturukaga mu Buhinde. Nubwo bimeze gutyo, abahawe dose imwe n’abatarakingirwa ngo ntibakwiye kugira impungenge.

Dr Nsanzimana ati “Inkingo za mbere zaraje ziba nk’agatonyanga mu Nyanja. Ubu dutegereje izindi kandi hari icyizere ko zizaboneka tugakingira abandi bantu. Inkingo zitanga umusaruro, iyo ukingiye abantu benshi cyane. Tumaze gukingira gatanu ku ijana by’ abo tugomba gukingira; turacyari hasi cyane.”

Akomeza agira ati “Kuva u Buhinde bwagira ibibazo, ibihugu byinshi byari bitegereje ko inkingo zivayo birimo n’u Rwanda byagize ibibazo, icyizere cy’uko zaboneka vuba kirahari kuko ntidutegereje ko ibibazo biri mu Buhinde bikemuka, ahubwo dukomeje gushakira ahandi.”

Gusa avuga ko itariki n’umunsi bitaramenyeka, ariko buri munsi bavugana n’abakwiye gufasha, kandi bababwira ko mu minsi ya vuba biba bitunganye.

RBC ivuga ko ikibazo kiri mu Buhinde cyatumye inkingo hafi ibihumbi 500 u Rwanda rwiguriye muri icyo gihugu nazo rutarazihabwa.

Dr. John N. Nkengasong, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara, ashima uburyo u Rwand rukomeje kwitwara mu guhangana na COVID-19. Avuga kandi ko umugabane wa Afurika washoboye guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ugeranije n’iyindi migabane.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari ikibazo gikomeye cyo kubona inkingo kuko kuri uyu mugabane bisa nkaho basigaye inyuma.

Umugabane wa Afurika utuwe n’abaturage barenga miliyali imwe, uteganya gukingira nibura 60% by’abaturage bose mu mpera za 2022. Ubu hamaze gukingirwa 1.4% by’abagomba gukingirwa bose.

Ku mugabane wa Afurika muri rusange kugeza tariki 18 Gicurasi 2021, OMS/WHO Ishami rya Afurika rivuga ko abantu barenga miliyoni 4.6 aribo bari bamaze kwandura COVID-19, muri abo abarenga miliyoni 4.2 bitaweho barakira; naho abandi ibihumbi 126 bahitanywe n’icyo cyorezo.

Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities