Imibare y’abana baterwa inda ikomeza kugenda yiyongera n’ubwo hashyirwaho ingamba zo guhangana n’abahohotera abo bana. Intimba niyose ku bana babyaranye na ba se, ntibemere abana, ahubwo bagahigwa ngo bicwe.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango ndeste na Minisiteri y’ubuzima, igaragaza ko mu mwaka wa 2017 abana batewe inda bari 17,337. Umwaka wa 2018 bariyongereye bagera ku 19,832; mu 2019 umubare urazamuka ugera ku 23,628 naho muri 2020 bagabanyutseho gato bagera ku 19,701. Mu bana bahohoterwa harimo abaterwa inda n’ababyeyi babo.
Nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ibigaragaza, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe baravuga ko abana basambanyijwe n’ababyeyi babo kugeza aho babateye inda baba bafite agahinda kenshi ku buryo ari abo kwegerwa. RBA yabashije kugera ku bana 2 bivugira ko basambanyijwe n’ababyeyi babo.
Bamwe babyita amahano ndetse ko bigoye umutima kubyakira. Umwe mu bo ugiye kumva muri iyi nkuru wise Rebecca akikiye uruhinja rw’icyumweru kimwe yabyaranye na se umubyara amusambanyije. Undi na we n’uwahaye izina rya Diane arera umwana w’imyaka itandatu yasamye nyuma yo gusambanywa na se.
Diane, ubu afite imyaka 22. Mu buto bwe ntiyabanye na se kuko yakuriye kwa Nyirakuru kuko nyina yitabye Imana ari muto. Gusa ubwo yari afite imyaka 16, yaje kubana na se ubwo yatangiraga gushaka uko yabona indangamuntu. Kuri iyo myaka yasambanyijwe n’umubyeyi we bwite, arabara inkuru y’uko byagenze.
Ati “Ntabwo natekerezaga ko byaba, rimwe aza yasinze mbona ajimije itara ndamubaza nti ese koko turarana, ubundi acuranga radio cyane irasakuza aransambanya yapfutse umunwa, yaje kugaruka bwa kabiri, abigira akamenyero ndumva ubwa gatatu ari bwo yanteye inda.”
Diane yarasamye, yiyemeza kubibwira se ariko ntiyahita abyemera. Yunzemo ati “Maze kubimubwira namubwiye ko ntwite, aravuga ngo ukuntu ungana n’abana mwigana, buriya ni abana mwigana none uri kumbeshyera, ndamubwira nti ‘nta wundi ndaryamana na we, nawe urabizi ko ari wowe twaryamanye bwa mbere.’ Aravuga ngo ntibishoboka uri kumbeshyera.”
Mu kubara inkuru ye, Diane avuga ko byaje gusa n’aho yiyunga na se yaratwitiye umwuzukuru, ariko ntibyatinze kuko Papa we yaje kugambirira kumwica ndetse amutega abagizi ba nabi.
Ati “Hari nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri mbona baramfashe ari babiri sinabasha gutaka, nyuma naje gukanguka ndi CHUK narataye ubwenge.” Nyuma yaje kubyara, ubu umwana we afite imyaka 6.

Uretse Diane, undi Rebecca na we yasambanyijwe na se. Ari aho acumbitse, amaze icyumweru kimwe yibarutse imfura ye. Avuga ko Se umubyara yatandukanye na Nyina, ariko ubwo yari afite imyaka 16 yasubiye kubana na se wari umuzamu. Mu mezi ane bamaranye ngo yamusambanyije 2 amutera inda.
Yagize ati “Ubundi we aba wenyine kuko maman batandukanye, nari nagiyeyo ngo anyiyandikisheho mbone ibyangombwa mu mezi twamaranye rero ni bwo yamfashe ku ngufu, kuko yari umunyerondo yaje butaracya neza asanga ndyamye ni bwo yinjiye mu gitanda ahita abikora.”
Akimara guterwa inda na se yasubiye kubana na nyina. We na Diane, bivugira ko bamaze igihe kinini baracecetse kuvuga ibyabayeho, ariko bageze aho barabivuga ndetse bitabaza ubutabera. Gusa bashengurwa n’uko bitagenze uko babitekerezaga. Bakeneye guhabwa ubutabera kuko abo babyeyi bombi bakidegembya.
Inkuru nk’iyi y’agahinda ibarwa na banyiri ubwite, bonsa, bonkeje, ubu bari kurera, bakikiye impinja babyaranye na ba se bababyara, itera agahinda uyumva ariko uwo byabayeho we, aba abana nako. Ibi bisobanurwa na Nsabimana Nicollette, impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, ukurikirana aba bana bombi mu kubavura no kubafasha gukira indwara, zaba izo mu mutwe nk’agahinda gakabije cyangwa iz’umubiri basigiwe n’ibyabayeho.
Yagize ati “Kwanga famille, kudashaka kumva n’umuntu uvuga famille yiwe, ibaze nawe konsa umuntu wakabaye musaza wawe, urumva ni ibintu bisenya umutima bisenya ubwonko bisenya umuntu muri rusange uba usa n’udafite ubumuntu.”
Mu bufasha aba bana bahabwa harimo kubona ubutabera, gusa bamwe mu bari mu miryango itegamiye kuri leta ifasha abahohotewe muri ubu buryo basanga n’ubwo leta yakoze byinshi hari n’ibindi ikwiye kongeraho.
Nsabimana akomeza agira ati “Hakwiye ko bareba mu mategeko bakareba niba ntacyo banoza ku buryo iki cyaha cyagabanuka, kongera ibintu byose byatuma abakora ibi bajya bafatwa ari benshi, ikindi ni uko hatabaho ubuzima bw’iki cyaha kuko byaca intege abantu igihe bazi neza ko niba ukoze iki cyaha na nyuma y’imyaka myinshi bazagukurikirana, ariko Leta yongere n’ubukangurambaga.”
Kuba hari ababyita amahano, kuko bihabanye n’umuco, Nzayisenga Modeste uzwi cyane nka Rutangarwamaboko, umuganga akaba n’inzobere mu by’imigenzo n’imiziririzo mu muco nyarwanda, asanga ari amahano akomeye ku muntu utunyuka gusambanya uwo yibyariye.
Ati “Ubundi kuvuka ni ukugenwa, rero ugenwe rero aragenda aba atakiri uwawe uramutanga, mu gihe kurongorana ari ukubanamo kwinjiranamo, rero tuje no mu mitekerereze mu buzima bwo mu mutwe uyu mubyeyi ukora ibi aba yagize ikibazo cyo mu mutwe cyo gucurika ubuzima kuko umubyeyi ni ukurekura ni ugutanga ubuzima ni yo mpamvu umukobwa atangwa akajya kwagura umuryango agasakaza ubuzima, none aho urubuto rwakagiye ngo rubyare abandi we arashaka kurwisubizamo kandi rwaramuvuyemo, urumva ibyo atari ubuhone ?”
Leta y’u Rwanda isanzwe yarakajije amategeko ku cyaha cyo gusambanya abana, aho ndetse uwagikoze ashobora gufungwa imyaka 25 cyangwa agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Gusambanya umwana muri rusange, cyangwa uwo wibyariye kugeza ubwo mubyaranye ni bimwe muri ibi byaha Leta yahagurukiye, ariko imibare y’abasambanywa bakanaterwa inda iracyazamuka umwaka ku wundi.
Ubwanditsi













































































































































































