Kuri uyu wa 10 Kamena 2021, kuri Stade yayo, Bugesera FC yari yakereye gutsinda APR FC uko byagenda kose ariko yatunguwe no kunyagirwa ibitego 3-0.
Uku gutsinda kwa APR FC kwakomeje gushimangira kuba ikipe itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’igihugu, biyiha amahirwe yo kwegukana iki gikombe.
Saa Sita zuzuye ni bwo umukino wari utangiye, abakinnyi ba APR FC ntiborohera aba Bugesera FC. Igitego cya mbere cya APR cyatsinzwe na Omborenga kuri Coup-franc, icya kabiri Manishimwe Djabel kuri Penaliti, naho Byiringiro Lague atsinda icya gatatu.
Mu yindi mikino ku makipe ahatanira igikombe PoliceFC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1; Marine FC itsinda Espoir FC igitego 1-0, na ho AS Kigali itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0.
Mu makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, Sunrise FC inganya na Gasogi United igitego 1-1, Muhanga FC itsinda Gorilla FC ibitego 2-0, na ho Mukura Victory Sports itsinda Etincelle FC igitego 1-0.
Rukundo Eroge












































































































































































