Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Rugerero bishimiye ikiraro cya Ntaruka gihuza akarere ka Huye na Nyanza cyatashywe ku wa 11 Kemana 2021.
Iki gikorwaremezo cyakozwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Huye ni inama njyanama y’akarere ka Huye bishimira kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.
Minani Alphonse utuye muri uyu murenge wa Rwaniro mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko yishimiye iki kiraro cya Ntaruka kandi kigiye kubafasha byinshi mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Dukenera kujya hakurya mu karere ka Nyanza cyane kuko abaturage dutuye uyu mudugudu tuhahahira ndetse n’abana bacu biga i Nyanza ni benshi.”
Yakomeje avuga ko mu minsi yashize iki kiraro kitaratunganywa hagiye hagwamo abantu benshi kubera imvura, ariko ubu kubera ubuyobozi bwiza bwa Kagame Paul yo kabyabara ibi bitazongera.
Mukanyandwi Dativa nawe utuye muri akagace yishimye iki kiraro cyatashywe avuga ko kibaruhuye kandi kigiye kubafasha byinshi mu iterambere.
Yagize ati: “Mu karere ka Nyanza duhahirayo cyane, twivurizayo n’abana bacu bigayo. Kuba tubonye ikiraro kiduhuza bizadufasha cyane gukomeza gutera imbere no gukora tudafite ubwoba ko umunsi umwe amazi ya Ntaruka yazadutwara kuko ubu dufite ikiraro”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwaniro buvuga ko imirimo yo kubaka iki kiraro cya Ntaruka yarangiye mu kwezi kwa Kane itwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni 127 yose yatanzwe na Leta y’u Rwanda.
Ikiraro cya Ntaruka sicyo cyonyine cyatashywe mu murenge wa Rwaniro kuko hatashywe n’ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 16 ku bigo bitandatu.

Mukagashugi Marie Chantal, Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Huye yavuze ko iki kiraro cya Ntaruka kigiye gufasha byinshi mu iterambere ry’abaturage n’uyu murenge, akarere ndetse n’intara n’igihugu muri rusange, abaturage bakwiye kukibungabunga.
Yagize ati: “Iki kiraro kije gukemura byinshi mu mibereho myiza y’abaturage muri aka gace, kikazanihutisha iterambere kuko abaturage bazajya bakora ingendo ntakwikanga kurohama imvura yaguye”.
Yasabye abaturage kukibungabunga hirindwa icyo ari cyo cyose cyacyangiza nko gushyiramo umwanda n’ibindi.
Rukundo Eroge















































































































































































