Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya igihugu gishobora kwisanga mu nkubiri ya 3 y’icyorezo cya COVID19 ku buryo kugihashya byasaba ingamba zikomeye nka Guma mu rugo.
Mu masaha 24 gusa ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, mu Rwanda habonetse abanduye icyorezo cya COVID19 bashya 284, ibintu byaherukaga mu mezi 5 ashize.
Muri abo harimo 75 babonetse mu karere ka Rubavu, ibintu abatuyeyo bavuga ko bishingiye ku biza byatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri DRC.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Kemena 2021, habonetse abanduye bagera kuri 227 barimo 111 bo mu Mujyi wa Kigali kandi akaba ari na wo ukomeje kuza ku isonga mu kugira imibare y’abanduye iri hejuru.
Kugeza ubu mu Rwanda abanduye COVID-19 bamaze kugera ku 28,373 abashoboye gukira bagera ku 26,341 na ho abo cyahitanye bagera kuri 370. Ibipimo bimaze gufatwa bigera kuri 1,505,711 mu gihe abamaze gukingirwa bo bagera ku 389,519.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku wa 13 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yashimangiye ku mvano y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya.
Ati “Hari kiriya kirunga cyo hakurya hariya cyarutse. Habaye urujya n’uruza rw’abantu benshi kandi nubwo hari abo twasuzumye ntabwo ari buri wese ku bambutse, urwo rujya n’uruza rwambukiranya imipaka… kandi koko iyo urebye mu bantu turimo gusuzuma ku Gisenyi bafite ubwandu abenshi usanga bari muri iyo mirimo.
“Icya kabiri, hari ibiri kubera mu Majyaruguru mu gihugu cy’abaturanyi, Uganda. Byaratangajwe ku mugaragaro ko hari ubwiyongere bukabije bw’icyorezo ku buryo bagiye no muri guma mu rugo. Hari abanyarwanda bakoreragayo bari gutaha bamwe bagaca inzira zisanzwe cyangwa panya ariko iyo usuzumye muri Burera ugasuzuma muri Musanze, Gicumbi na Kagitumba urabonamo abantu bafite ubwandu.
Iya gatatu ni mu mashuri. Hari amashuri amwe n’amwe n’aha mu Mujyi wa Kigali hari amashuri yafunze mu cyumweru gishize bamara iminsi itanu batiga hari n’azafunga ejo. Iyo umwana umwe yanduye ashobora kwanduza ishuri ryose 30, abana 30 nabo iyo batashye banduza ababyeyi hafi 30 ubwo ababyeyi nabo bakanduza abandi… Aho naho mu mashuri hari ahagaragaye ubwandu.”

Ibi ni bimwe mu byatumye ku wa Gatandatu inama y’abaminisitiri ifata ibyemezo birimo guhagarika ubusabane n’ibirori bibera mu ngo kandi ahabera ibikorwa birimo gusaba, gukwa, kwiyakira n’ibindi bihuriza hamwe abantu bikaba bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bw’aho byabereye, kandi buri wese ubyitabira akaba agomba kugaragaza igisubizo cya muganga kitarengeje iminsi 3 cyemeza ko nta COVID19 afite.
Igihe cyo kuba buri wese ari mu rugo nacyo ni saa tatu z’ijoro aho kuba saa yine, ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukora bigafunga saa mbili aho kuba saa tatu.
Kugeza ubu ababarirwa hafi mu bihumbi 400 ni bo bamaze kubona urukingo rwa COVID19, icyakora Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije akemeza ko n’abandi bazakingirwa mu minsi iri imbere ngo ari nayo mpamvu ntawe ukwiye kurambirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ati “Hari n’izindi nkingo ziri mu nzira ziza 3,500,000 zigomba kuzagera mu gihugu mu byiciro bitandukanye; Icyiciro cya mbere kikaba ari 600,000 bizaza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7 n’ibindi byiciro bigakurikiraho ku buryo zose zizaba zatanzwe mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka… 3,500,000 z’urukingo rwa pfizer hari na miliyoni imwe y’urukingo rwa Johnson & Johnsonnarwo tugiye kugura narwo rukazaboneka mbere y’uko umwaka urangira ndetse n’izindi umwaka utaha zizaba zikurikira… Nibihangane amezi 6 ubundi dusubire mu buzima busanzwe.”
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Beata Uwamaliza Habyarimana avuga ko nubwo ingamba zafashwe zitaye ku guhuza kwirinda icyorezo no kuzahura ubukungu, hashobora gufatwa izikomeye kurushaho mu gihe abanyarwanda by’umwihariko abacuruzi bakomeza kudohoka.
Yagize ati “Ingamba zafashwe ntabwo ari izoroshye, rwose abanyarwanda ntibazoroshye ngo bavuge bati twari twiteze ibindi none sibyo twabonye. Ingamba zihari ziragerageza guhuza kwirinda icyorezo no gukomeza kuzahura ubukungu. Ku bakora ubucuruzi habayemo kuregeza gukomeye ndetse nyamara icyorezo kidutwara abantu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi nawe araburira abakirenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19 by’umwihariko abakora ibitemewe.
Ati “Inzego z’ibanze inzego z’umutekano dufatanyije ni uguharanira ko ubu tugiye gushyiramo imbaraga zikaze mu gukurikirana kuri buri sibo, kuri buri mudugudu, kuri buri kagali iby’utwo tubari dukora twihishe mu ngo. Bagiye bafatwa ariko ntabwo bose barafatwa turakora ibishoboka byose kugira ngo iki cyemezo cyubahirizwe dufatanyije na polisi, dufatanyije n’inzego z’ibanze, dufatanyije na youth volunteers bashobora kuturangira aho hose biba byabereye.”
Kugira ngo ubuzima busubire uko bwari busanzwe mbere y’iki cyorezo bisaba ko 60% babona urukingo kuko ari bwo inzego z’ubuzima ziba zizeye ko iki cyorezo kitagishobora gukwirakwira byoroshye ngo gihitane benshi.
Ubwanditsi













































































































































































