Abatuye mu turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ko inzego zibishinzwe zabakemurira ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba bahura n’ingaruka nyinshi.
Uturere twa Rwamagana na Kayonza nka tumwe mu tugira imiturire n’ibyanya byahariwe inganda bigenda bitera imbere, dukenera amazi ahagije.
Muri ibi bihe by’impeshyi amazi akunze kubura n’aho abonetse akaza ari make, ibi bituma abenshi mu baturage bamara umwanya munini ku mavomo bategereje amazi, abandi bagakora ingendo ndende harimo no kuyavomesha bahenzwe.
Byiringiro Francois umwe muri aba baturage waganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, yagize ati ”Umuntu aza mu gitondo akahamara nk’amasaha atatu, robine zirahari ariko nta mazi akunze kuzamo kuko aza nka rimwe mu cyumweru.”
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC mu turere twa Rwamagana na Kayonza, Mugeni Genevieve, avuga ko inganda 2 ziteganywa kubakwa no kwagurwa umwaka utaha zizatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi.
Akomeza avuga ko hari uruganda ruzubakwa muri Gatsibo (Muhazi water Treatment plant), urwo ruganda ruzatanga metero kibe 10.000 ku munsi, na ho mu byiciro bikurikiraho ruzatanga metero kibe 18.000 ku munsi. Urundi ruganda ni urwa Karenge bateganya kwagura kuri ubu rutanga metero kibe 15.000 ku munsi, ariko nibarwagura ruzatanga 48.000 ku munsi.’
Ubuyobozi bwa WASAC muri utwo turere buvuga ko uruganda rwa Muhazi ruzatanga amazi mu turere twa Gatsibo na Kayonza, na ho urwa Karenge ruyatange mu karere ka Rwamagana hose cyane cyane mu Mirenge ya Mwurire, Munyiginya na Musha kuri ubu yugarijwe n’ibura ry’amazi. Izi nganda zizarangira kubakwa mu 2023.
Panorama















































































































































































