Polisi y’u Rwanda ku bafatanye n’izindi nzego mu karere ka Rubavu, batwitse ibiro 627 by’urumogi, litiro 11 za Kanyanga n’amacupa 523 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Simba.
Ibyo byose byafashwe kuva muri Gashyantare kugeza Kanama 2021, byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakorewe mu Karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye, bikaba byatwikiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu mudugudu wa Nyabibuye.
Igikorwa cyo gutwika ibyo biyobyabwenge cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba n’uhagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene.
Aganiriza abaturage bari baje muri icyo gikorwa, Nzabonimpa yabagaragarije ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku muntu ku giti cye, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati “Mbere na mbere mugomba kumenya ko kwijandika mu biyobyabwenge uba ukoze icyaha, iyo ubihamijwe n’amategeko urabihanirwa kuko byangiza ubuzima bw’ubikoresha.
Ni igihombo ku muryango w’uwo muntu kuko hari igihe usanga afunzwe ari we wafashaga umuryango we ndetse udafunzwe ugasanga byamuhinduye umurwayi ntacyo akora, usanga bangiza amafaranga yagafashije umuryango bakajya kuyagura ibiyobyabwenge.
Ibi byose bigaruka ku gihugu kuko kibura amaboko y’abakagikoreye ngo gitere imbere ndetse ugasanga hari imiryango iri mu bukene bukabije, umutekano mucye n’ibindi bitandukanye”.
Visi Meya Nzabonimpa yakanguriye urubyiruko n’abaturage muri rusange kwitandukanya n’ibiyobyabwenge mu buryo bwose bagira uwo babona abikoresha cyangwa abikwirakwiza bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye cyangwa Polisi.
Uwaje ahagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene yavuze ko abantu 48 amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku byaha by’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko hari ibihano bihanitse ku cyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, akangurira abaturage kubyirinda.
Ati “Ibi biyobyabwenge bingana gutya byafashwe tukaba tubitwitse bifite igisobanuro gikomeye mu kubirwanya. Byonyine kuba Polisi y’u Rwanda ibifatanyamo n’abaturage ni ikimenyetso cyo guca intege n’abandi bose batekerezaga kwishora mu ngeso z’ibiyobyabwenge, ubu ni uburyo bwiza bwo guca uruhererekane rwose ruba mu kubikwirakwiza ariko bifite igisobanuro
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba, yagaragaje ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Karere ka Rubavu bituruka muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikinjizwa mu Rwanda binyujijwe mu nzira zitemewe (Panya). Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu gutahura amayeri akoreshwa n’ababikwirakwiza.

Ati “Hari abo twafashe babihetse mu mugongo nk’abahetse abana, ababyambarira mu myenda y’imbere, ababishyira mu majerikani basa nk’abatwaye amata, ababipakira mu modoka zipakira imicanga, mu mifuka y’ibirayi na za Karoti n’ahandi. Aya mayeri yose tuyatahura kubera abaturage baduha amakuru, turabashimira kandi tunakangurira n’abandi kujya baduha amakuru.”
Yakomeje agaragaza ko imirenge ya Busasama na Bugeshi ariyo ikunze kugaragaramo ibiyobyabwenge kuko ari naho bikunze kwinjirizwa. Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.
Uwari uhagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene, yavuze ko abantu 48 amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku byaha bijyanye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Iteka rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 263 rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya gatanu y’Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Naho itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































