Ingo 180 zo mudugudu Nkamba, mu Murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe, hashize imyaka irindwi zaremewe amashanyarazi ariko amaso yaheze mu kirere.
Baganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko mu 2014 amashanyarazi yagejejwe ku ishuri ryisumbuye no kuri Kiliziya by’ahitwa mu Bishyiga baturanye, hanyuma bo barasigara. Ikibabaje ni uko REG icisha amapoto mu mirima yabo ajyana amashanyarazi mu mudugudu wundi baturanye, bo bagasigara hagati.
Umwe mu bahatuye agira ati “Kandi iyo Kiliziya yagarukiyeho umuriro yegeranye n’umudugudu dutuyemo, kuko hagati yayo n’ingo zigize umudugudu harimo metero zitarenga 300”.
Undi na we ati “Icyo gihe abari bahari bagiye ku karere gusaba ko na bo bagezwaho amashyanyarazi, barababwira ngo mutegereze tuzagaruka ikindi gihe. Byarangiriye aho!”
Undi na we ati “Bacishije amapoto ajyana amashanyarazi ahandi batanatwishyuye. N’ubwo kutwishyura babyihorera ariko bakaduha amashanyarazi, ntacyo byaba bidutwaye”.
Ababonye babuze amashanyarazi yo ku miyoboro migari baguze ay’imirasire y’izuba, ariko ubu za batiri zayo zikaba zaramaze gusaza.
Uwitwa Alexis agira ati “Mobisol imyaka nyimaranye batiri yarananiwe. Ejobundi ngiye kwaka indi barambwira ngo kontaro twari twaragiranye yararangiye, none bisaba kongera kugura bundi bushyashya. Turavuga tuti ‘ahasigaye reka dukandire mu buyobozi, turebe ko badukemurira iki kibazo cy’umuriro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert, avuga ko hari umuyoboro w’amashanyarazi wa Shaba bari gukora ubungubu, bashatse kujyaniranya na Nkamba, ariko ntibibakundire kubera ingengo y’imari itari ihagije.
Ati “Twari twakoze inyigo ku buryo tuzi ikiguzi gikenewe ngo Nkamba icanirwe. Wenda mu mwaka utaha w’ingengo y’imari twazareba ijyanye n’amashanyarazi tuzaba dufite, hanyuma tukareba undi muyoboro twubaka. Ubwo uko ingengo y’imari izagenda iboneka, tuzahakomatanya n’ahandi hakeneye gukorwa”.
Impamvu avuga ko bazahakomatanya n’ahandi, ni uko umudugudu wa Nkamba wonyine ugizwe n’ingo nkeya, nyamara nk’akarere bo bubaka imiyoboro migari ifasha ingo nyinshi.
Yongeraho ko ubundi umudugudu umwe wahabwa amashanyarazi mu buryo bworoshye ari uko bikozwe na REG, mu buryo bwo kongera amashanyarazi aho atagera.
Umuyoboro w’amashanyarazi wa Shaba watangiye kubakwa mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, bisanga bafite miliyoni 360 ku zisaga 830 zari zikenewe.
Panorama













































































































































































