Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bahitamo kwiyunga n’ababatereye abana inda bagamije kubaka indezo no kwita ku bo bateye inda, aho kubajyana mu butabera.
Kwiyunga n’uwagutereye umwana inda kandi atarakura ni ingeso inengwa na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko ababyeyi bemera kungwa n’ababatereye abana inda z’imburagihe ndetse na bamwe mu boyozi babikora kandi bazi uburyo iki kibazo kiri mu bihangayikishije igihugu.
Agira ati “Ababyeyi ni bo ba nyirabayazana kuko nibo bafite uruhare runini haba mu burere ndetse no kuba hafi abana kugirango tubarinde bakiri bato. Imitekerereze yabo ntaho iba yari yagera gushukika biba byoroshye, ariko ugasanga nk’ababyeyi twatumye bagwa muri uwo mutego. Usanga tubifitemo uruhare rutaziguye, kuko akenshi umwana aba ari iyiragira ikicyura. Ntubaze aho umwana ari cyangwa uwo bagendana.”

Akomeza avuga ko mu gihe umubyeyi yirengagije ibyabaye ku mwana ingaruka zitagera kuri we gusa ahubwo zigera no ku muryango mugari n’igihugu. Yasabye ababyeyi kugaruka mu nshingano kandi buri wese agafata umwana wese nk’uwe. Agira ati “dukumire tureke kwitambika ngo umwana abure ubutabera. Kiriya cyaha ntago cyungwa kuko aba yangije umwana kandi uhanwa siwe bigirira akamaro gusa ahubwo bituma n’undi atabikora.”
Ibi Guverineri Habitegeko yabiganiriye ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu, basobanurirwa ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda ku gukuramo inda. Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango uteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu (HDI: Health Development Initiative), ku bufatanye n’Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima.
Ibiganiro byitabiriwe n’ababyeyi barikumwe n’abangavu babyariye iwabo bagera ku 100. Bemeza ko ibyo bajyaga bakora byo kudatanga abateye abana inda bitazasubira kuko ari ubujiji baba bafite ariko ubwo bahuguwe bitazongera.

Mu kiganiro bahawe ku ihohoterwa rikorerwa abangavu, abenshi mu bana babyaye batujuje imyaka y’ubukure ndetse n’ababyeyi babo, bagaragaje ko babikoraga kubera ubujiji no kwanga kwiteranya n’abaturanyi ndetse no kwirinda ibibazo biba iyo bamaze gufunga uwabikoze.
Icyo gihe ngo hazamo ikibazo cy’uko uwo mwana wavutse yandikwa kuri sekuru nyuma bikazatera amakimbirane mu muryango, mu gihe ababyeyi bamaze gupfa, abana bapfa imitungo n’umwuzukuru. Ibyo ngo bikaba imwe mu ntandaro yo kudatanga amakuru, ahubwo bagahitamo kwiyunga n’ababatereye abana inda z’imburagihe.
Kugeza ubu hirya no hino mu turere hakomeje igikorwa cyo gukusanya imibare y’abangavu batewe inda imburagihe ariko kikajyana no gukora iperereza ku bagabo bakekwaho kuzibatera kugira ngo bahanwe.
Imibare iheruka yo mu 2016 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15 na 17 batewe inda, bivuze ko nibura abana 47 bavukaga buri munsi.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































