Igitego cyinjijwe na Kylian Mbappé mu minota ya nyuma y’umukino, cyafashije u Bufaransa kwegukana irushanwa rya UEFA Nations League butsinze Espagne ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye i Milan ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.
Espagne yihariye umupira mu minota 45 ibanza itabonetsemo uburyo bwinshi bugana mu izamu, uretse aho Karim Benzema yahinduye umupira ugakurwaho neza na Eric García.
U Bufaransa bwashobora gufungura amazamu ku munota wa 60, umupira watewe na Antoine Griezmann ukubita umutambiko w’izamu widunda hasi mu gihe benshi bibwiraga ko warenze umurongo.
Nyuma y’iminota ine, Espagne yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Mikel Oyarzabal nyuma yo gusiga Dayot Upamecano, akaroba Hugo Lloris.
Gusa, ibyishimo by’Abanya-Espagne ntibyamaze igihe kuko nyuma y’iminota ibiri, u Bufaransa bwishyuriwe na Karim Benzema ku ishoti yatereye mu nguni y’urubuga rw’amahina, atsinda Unai Simón.

Kylian Mbappé wahushije uburyo bubiri bwashoboraga guhesha intsinzi u Bufaransa hakiri kare, yinjije igitego cyatandukanyije amakipe yombi ku munota wa 80.
Bamwe bibwiraga ko Mbappé yafashe uyu mupira yaraririye nyuma y’uko wari uvuye kuri Theo Hernández, gusa ukaba wabanje gukorwaho na Eric García agerageza kuwukuraho.
Umunyezamu Hugo Lloris yakuyemo imipira ibiri ikomeye yatewe na Oyarzabal ndetse na Yeremi Pino mu minota ya nyuma y’umukino, bifasha u Bufaransa kuba ikipe ya kabiri yegukanye UEFA Nations League nyuma ya Portugal yabikoze mu 2019.
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma butsinze u Bubiligi ibitego 3-2 mu gihe Espagne yari yatsinze u Butaliyani ibitego 2-1.
Abataliyani bakiniraga mu rugo muri iyi mikino isoza UEFA Nations League, batsinze u Bubiligi ibitego 2-1 mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Nkubiri B. Robert

















































































































































































