Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyuve baravuga ko bahangayikishijwe n’abantu badutse barikumena amazu bakanabahohotera. Bikekwako basimbuye umutwe w’abitwaga abanyarirenga bicaga abantu muri uyu murenge.
Aba bitwaga abanyarirenga mu murenge wa Cyuve ibikorwa byabo by’urugomo byumvikanye cyane nka nyuma y’imyaka 3 ishize, ku buryo hari abagifite inkovu z’ibikomere byabo.
Kuri ubu baturage bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’urugomo rwongeye gufata indi ntera ku buryo bakeko aribo bagarutse.
Uretse urugomo rwo gopfumura amazu muri uyu murenge wa Cyuve, kwambura abantu hakoreshejwe igitungu no gukatisha inzembe mu masura, ibi na byo ngo byari bimaze kwibagirana.
Icyakora Umunyabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, avuga ko nubwo ibikorwa by’umutekano muke ushingiye ku rugomo bikomeje kwiyongera, hari abiyise ibihazi byagaragaye ko babyihishe inyuma, batangiye gufatwa, abasigaye bakeya ubuyobozi bw’uyu murenge bugiye kureba uko bwazabazana bakaganirizwa.
Agira ati “Nk’Umurenge ufite igice cy’umujyi tugira abantu umuntu yakwita amabandi ariko turabarwanya tukabafata. Nk’ubu uyu munsi twafashe abarembetsi ndetse na litiro za Kanyanga zigera kuri magana atatu. Ni igikorwa dukomeza mu rwego rwo kunoza umutekano w’abaturage.”
Umurenge wa Cyuve ni umwe mu mirenge yadikanyije cyane n’Umurege wa Muhoza ari wo w’Umujyi w’aka karere ka Musanze, gusa na wo ukagira igice kinini cy’Umujyi. Bamwe bakavuga ko abenshi mu biyise Ibihazi ariho bataha.
Munezero Jeanne d’Arc















































































































































































