Mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kamegeri, haravugwa inkuru ibabaje cyane bitewe n’impanuka y’ikamyo yahabereye mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 19 Ugushyingo 2021, igahitana abantu babiri.
Nk’uko amakuru dukesha igihe.com abivuga, iyi mpanuka yabereye mu muhanda uturuka mu karere ka Huye werekeza mu karere ka Nyamagabe ahitwa mu Kamegeri, akaba ari impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu babiri bari bayirimo barimo umushoferi wayo ndetse n’uwo basanzwe bafatanya.
Amakuru akomeza agaragaza ko aha hantu iyi mpanuka yabereye hasanzwe hameze nabi cyane bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri kariya gace ndetse ikaba yarangije bikomeye uriya muhanda Huye-Nyamagabe.
Sebintu Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gasaka, yaganiriye n’ikinyamakuru Igihe, ababwira ko mu makuru y’ibanze bamaze kumenya ku bijyanye n’iriya mpanuka ari uko yabaye mu saha ya saa munani ashyira saa cyenda z’ijoro z’uyu munsi.
Sebintu yakomeje avuga ko bitewe nuko iyi kamyo yaguye bigaragara ko umushoferi wayo ashobora kuba yashatse kubisikana n’indi modoka bari bahuye muri iryo joro maze bituma iyi kamyo ita umuhanda igwa munsi yawo.
SP Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari muri iyo kamyo, aho yagize ati “Iriya mpanuka yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi bari kumwe”.
SP Kanamugire ykomeje avuga kuri ubu bari mu gikorwa cyo gukura iyo kamyo aho yaguye munsi y’umuhanda ndetse no kuvanamo imirambo yabayiburiyemo ubuzima.
Manirakiza Olivier












































































































































































