Ku wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021 mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe “Nasho Basic Military Training Center” hasojwe imyitozo yari imaze amezi 6 yarimo abasirikare bagera ku 1000 barimo ba Ofisiye bato n’abandi.
Iyi myitozo yo kurwanira ku butaka “Advanced Infantry Training (AIT)” yashyizweho kugira ngo yongerere ubumenyi abasirikare basanzwe babashe gukora neza imirimo yabo neza.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda “RDF”, Gen Kazura Jean Bosco wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu butuma yagejeje kuri aba basirikare basoje amahugurwa, Gen Kazura yashimye abasoje amahugurwa kubera intambwe bagezeho, ubwitange n’imyitwarire myiza .
Yashimye kandi ubuyobozi bw’ikigo cy’amahugurwa harimo n’abigisha bakora amanywa n’ijoro kugira ngo bongere ubushobozi bwabo n’ubuhanga bwabo kugira ngo babe abayobozi n’abasirikare mu nshingano zabo.

Umwe mu basoje amahugurwa akaba ari we witwaye neza, 2nd Lieutenant Rugamba Fred yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo.
Bukibaruta Nkubiri Robert















































































































































































