Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Ba gitifu b’imirenge barasabwa gukorana neza n’abafatanyabikorwa

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotride, nyuma y’inama rusange yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere n’Akarere ka Nyamagabe, yasabye anagira inama abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge kwegerana n’abafatanyabikorwa mu iterambere bagakorera hamwe hagamijwe guteza imbere umuturage.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa Panorama kuko muri iyi nama hagiye humvikana bamwe mu bafatanyabikorwa bigaragara ko hatabaho ubufanye buhagije n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge. 

Umwe muri abo bafatanyabikorwa Pasiteri Nkuriza Faustin, uhagarariye Compassion International mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko imbaraga zigaragara mu gukorana n’abafatanyabikorwa ku karere ari ngombwa ko zagera no hasi mu mirenge, kuko ariho hari ibikorwa abafatanyabikorwa bakora.

Ati “Ku rwego rw’akarere biragenda neza gukorana n’abafatanyabikorwa ariko no mu mirenge hakenewe kongerwamo imbaraga, hagakurikiranwa ibikorwa by’abafatanyabikorwa kuko ariho bikorerwa ku karere aba ari hejuru.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, Fatahose Straton, yavuze ko mu bushakashatsi bakora hari aho bigaragara ko abafatanyabikorwa badakorana neza n’imirenge, ariko bigiye gukosoka kuko JADF ku murenge igiye gushyirwamo imbaraga, hanubakwa n’ubushobozi mu mikoranire.

Ati “Ni akabazo, si ikibazo! Ariko bigiye gushirwamo imbaraga, JADF z’imirenge zikore cyane, abayobozi b’imirenge bakorerehamwe n’abafanyabikorwa. Turizera ko bizarushaho gutanga umusaruro kuko gukorana neza biri hejuru kurusha kudakorana neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musange, Hitimana Jean de Dieu, akaba anahagarariye abandi banyamabanga Nshingwabikorwa mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko bwikiye ko imirenge n’abafatanyabikorwa bakorerahamwe. Hagiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu mikoranire myiza hagamijwe guteza imbere umuturage.”

Mu karere ka Nyamagabe kuri ubu habarirwa abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere 140 aho 43 ari imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu na 46 ikaba iy’imbere mu gihugu n’ibindi byiciro bitandukanye by’abafatanyabikorwa.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ubu mu mihigo 92. Akarere ka Nyamagabe gafite 2021-2022 kamaze kwesa ku kigero 100% imihigo 38 n’indi iri ku kigero cyiza.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities