Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngororero: Hari abagizwe imfubyi na Jenoside bemeye gushyingiranwa n’abo mu miryango yayigizemo uruhare

Mu karere ka Ngororero, hari abagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye gushyingiranwa n’abo mu miryango yayigizemo uruhare. Bemeza ko inyigisho za Ndi Umunyarwanda no kuba icyaha ari gatozi, aribyo byatumye bemera kubana. Muri aka karere habarurwa imiryango 200 ibanye kuri ubu buryo.

Mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Kazabe, RBA dukesha iyi nkuru, yageze mu rugo rwa Bizimungu Alexis washakanye na Uwiragiye Sylivia, umwe rukumbi warokotse mu muryango w’abantu 14 harimo n’ababyeyi babo.

Mu gihe imyaka ibaye 13 Buzimungu na Uwiragiye we bashakanye. Bahamya ko urukundo rwabo rwari urugendo rugoranye bitewe n’uko imiryango ku mpande zombi ntawifuzaga ko ubukwe butaha.

Kuri ubu urukundo rwatsinze amoko ndetse uyu muryango ufite abana 4, barimo 2 b’impanga. Bishimira ko nubwo byari bigoye ariko byashobotse kandi urugo rwabo rubanye neza.

Si aba bonyine kuko no mu kagari ka Rususa, Mujawimana Germaine, Jenoside yasize ari imfubyi nyuma yaho abavandimwe be batatu n’ababyeyi be bishwe. Na we yarenze amateka yemera gushakana na Kabanza Innocent wahoze mu gisirikare. 

Uyu Kabanza ngo bashakanye azi ko ari Umututsi ariko nyuma asanga ibyo yibwiraga ataribyo. 

Iyo hataba inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, urukundo rwaba bombi ntirwaribushinge imizi ngo uyu munsi rube rumaze imyaka 18, rwaranashibutseho abana 4.

Iyi miryango yombi ikangurira abafite gahunda yo gushinga ingo kwimakaza urukundo kuruta amacakubiri.

Muri Ngororero, Umuryango SEVOTA wita ku bapfakazi n’mfubyi za Jenoside, ubarura imiryango nk’iyi igera kuri 200 ibanye mu buryo nk’ubu.

Inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda nizo zibafasha kwimakaza urukundo ruzira ivangura, maze umubano mu miryango ugasugira.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities