Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango wa Equity Bank waremeye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo ubaha ibikoresho byo kudoda no kuboha.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2022, aho ubuyobozi n’abakozi ba Equity Bank bashyikirije abanyamuryango ba AVEGA agahozo bibumbiye muri koperative Humura, ibikoresho birimo imshini zigezweho zo kudoda, ibizingo by’ubudodo bwifashishwa mu kuboha ibintu bitandukanye.
Mugorewera Therese uyobora iyi koperative, yavuze ko bajya gutangira bakoraga imirimbo mu masaro bari bafite isoko ry’Abanyamerika babonye binyuze muri AVEGA, nyuma rirahagaraga nibwo batangiye gushaka ikindi bakora, biga kuboha imyenda itandukanye.
Yagize ati “Tujya kwishyirahamwe twatangiye dukora ibintu by’imirimbo mu masaro dufite isoko ry’Abanyamerika, nyuma mu 2016 tuzaguhinduka Koperative tubona Ubuzimagatozi mu 2017; isoko twari dufite rirahagarara ariko ntitwacitse intege nk’ababyeyi bafite izindi nshingano, nibwo twavuze ngo dushake ikindi twakora dutangira kwiga kudoda no kuboha imyenda itandukanye.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko COVID-19 ije yabadindije gusa icogoye barongera basubukura igitekerezo cyabo nubwo bigaga batazi aho bazakura ibikoresho birimo nk’imashini.
Ati “Twari tumaze igihe duhirimbana twiga none tugize amahirwe tubonye inkunga. Izi mashini ziziye igihe, kuko tuzibonye tuzikeneye kandi bitweretse ko Imana ishyigikiye igitekerezo cyacu kuko ntitwatekerezaga aho zizava”
Mugorewera yasoje ashimira Equity Bank yo ibafashije kwiyubaka mu buryo bw’ibikoresho dore ko nk’uko abivuga ati “Gukora bituma utiheba utigunga kandi aho kuba ikibazo akaba igisubizo mu bantu.”
Mugisha Shema Xavier ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki yavuze ko mu bikorwa byinshi bagira byo gufasha bigendanye no Kwibuka, uyu mwaka batekereje ku banyamuryango ba AVEGA mu rwego rwo gufasha aba babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiyubaka no kwiteza imbere.

Yagize ati “Uyu mwaka twahisemo gukorana na AVEGA kuko aba babyeyi bakora imirimo yo kudoda bakoreshaga imashini, bakeneye kuva aho bari bakagera ku rundi rwego. Niyo mpamvu tutatekereje ubufasha bwo kubaha gusa ngo birangire, ahubwo tubaha inkunga yabafasfa kwivana ahantu hamwe bakigeza ahandi; ndetse bakaba hari ikindi bakwikorera haba undi mushinga wakomokaho kuko bafite ubushobozi.”
Akomeza avuga yizeye ko ubufasha bahaye aba babyeyi butazagirira akamaro bo bonyine ahubwo n’ababakomokaho ndetse n’igihugu muri rusange.
Usibye ibi bikoresho iyi banki yanishyuriye aba babyeyi aho gukorera mu gihe cy’umwaka wose.
Ubuyozozi bwa AVEGA bwashimiye cyane Equity Bank yiyemeje gufata mu mugongo abanyamuryango bayo bari muri iyi Koperative.
Umuryango AVEGA Agahozo ni umuryango washizwe mu 1995 ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu, AVEGA ifite abanyamuryango barenga gato ibihumbi 19.
Nshungu Raoul

















































































































































































