Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abatuye Maraba bishimira uruhare rwabo mu bibakorerwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba bavuga ko bishimira kugira uruhare mu bibakorerwa aho batuye, bagashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahisemo guha Abaturage ijambo mu bimukorerwa.

Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 09 Gicurasi 2022 mu nama yari yateguwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO kubufatanye na World Vision Rwanda ku ruhare rw’umuturage mu bimukorerwa -CVA (Citizen Voice of Actions) ku rwego rw’umurenge, haganirwaga ku bibazo byagaragajwe mu tugari 6 tugize Umurenge wa Maraba bigashakirwa n’ibisubizo hagamijwe impinduka nziza.

Mukanyabyenda Marie Chantal umuturage wo mu murenge wa Maraba uba mu itsinda rya CVA yavuze ko kuva yagera mu itsinda byatumye arushaho kwaguka mu bitekerezo no kubona uko agaragaza ibikibangamiye iterambere rye n’abandi, ashimira CLADHO na Leta y’u Rwanda batanzwe ayo mahirwe.

Ati “Kuri ubu umuturage ari ku isonga. Ndashima Leta y’u Rwanda itadutetereza ngo ituzanire n’ibyo tudakeneye, tukeg,erwa tukagaragaza; ibyo dukeneye bigakorwa. Nk’uko mwabibonye muri iyi nama, twaganiriye kuri byinshi kandi byakemutse ibindi bihabwa umurongo bizakemurirwamo.”

Yakomeje avuga mu bimukorerwa agiramo uruhare rurenga 90% ndetse na bimwe mu byo baba batanze ngo bijye mu ngengo y’imari y’akarere, byaba bitabashije kubonerwa amafaranga ngo bikorwe bakegerwa mu nteko z’abaturage, bakabwirwa impamvu bitabaye; ibitarabagaho ku ngoma zahise.

Mundanikure Samuel na we wo muri uyu murenge, yavuze ko yishimira uruhare agira mu bimukorerwa, agashima Leta n’abafatanyabikorwa, aho umuturage yashyizwe ku isonga kandi bizakomeza kubaka iterambere rirambye bigizwemo uruhare n’umuturage.

Murwanashyaka Evariste Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda za CLADHO aganira na Panorama yavuze ko yishimira umusaruro amatsinda ya CVA atanga, asaba buri wese kujya abigira ibye kugaragaza ibibazo bikimubangamiye, kuko hejuru ya 70% by’ibibazo bigaragara bikorerwa ubuvugizi bigakemuka no kwita ku bikorwa remezo byubatswe babirinda kwangirika.

Mutabaruka Jean Baptiste, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Huye yashimiye abafatanyabikorwa CLADHO na World Vision ku bikorwa bakora, asaba abaturage gukomeza gukoresha amahirwe ahari bagaragaza ibibazo bafite, ariko bafata iya mbere mu kwishakamo ibisubizo Leta n’abafatanyabikorwa bakaza babunganira.

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ku bufatanye na World Vision Rwanda ikorera mu karere ka Huye ikorera mu mirenge ine, aho muri buri murenge hari itsinda ry’ijwi ry’umuturage mu bimukorerwa CVA ryitwa” Umuyoboro w’ubuvugizi”. Buri tsinda rigizwe n’abantu 30 bahuguwe, bagenda bakusanya ibibazo bibangamiye umuturage ndetse bakanakurikirana ko bikemuka, mu gihe habonetse uburyo, hagamijwe impinduaka nziza.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, bigamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no kurebera...

Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Oman aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu...

Amakuru

Abanyarwanda batabashije kwitabira gahunda rusange yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere bikenerwa mu gutegura indangamuntu koranabuhanga, baracyafite amahirwe yo kuyuzuza binyuze ku masite akomeje...

Amakuru

Panorama Ku wa 5 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo kumurika ibitabo 15 byanditswe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza 12 zitandukanye, hamwe...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities