Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Imihanda ya Kaburimbo yubakwa yitezweho guhindura imibereho y’abaturage

Umujyi w’Akarere ka Huye, umwe mu mijyi yunganira Kigali, gashyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo hagamijwe kuzamura ibikorwa by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage kandi umujyi ukarushaho kuba nyabagendwa.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi baganiriye na Panorama ku wa 27 Kamena 2022 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa bwo kubaka umuhanda wa Kaburimbo mu murenge wabo, bavuze ko uyu muhanda uzaturuka mu Rwabuye ukagera ku biro by’umurenge wa Mbazi ugiye kubabera imbarutso yo kugera ku iterambere rirambye. 

Nikuze Marie Chantal utuye muri uyu murenge, yavuze ko uyu muhanda ugiye kubugururira amarembo y’iterambere bakava no mu bwiginge bwo kutagira kaburimbo, mu gihe kandi uzaba  wubakwa ubaha akazi kandi ukazakomeza kungerera agaciro umurenge wabo by’umwihari aka gace batuyemo.

Yagize ati “Abenshi mu babyeyi nkanjye dufite amikoro make dusanzwe dukora ibikorwa byo kumesera abantu ku Itaba tukabona amafaranga, tugaha umuhinzi tugacyemura n’ibindi bibazo. Uyu muhanda tuwitezeho kuduha akazi kazadufasha gukomeza kwiteza imbere, dukomeza kuzigama mu matsinda, tugura amatungo ndetse tukaba twanashora imari mu mafaranga twakoreye hano.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Leta nayo ikwiye gukomeza kubaba hafi nk’abatuye muri aka gace nk’uko isanzwe ibikora, by’umwihariko ababyeyi mu gihe bose batazaba bagezweho n’akazi ko muri uyu muhanda bakazabaha inguzanyo bagakora ku nkengero zawo umaze kuzura.

Bigirimana Emmanuel yavuze ko nk’abatuye muri aka gace bajya bahura n’imbogamizi nyinshi kubera uyu muhanda utari wubatse, ariko ubu zigiye gukemuka ndetse ukanarushaho kubafasha mu kwiteza imbere.

Yagize ati “Hari bamwe mu batuye aha batagiraga akazi abandi nabo kubona mutuweli bikagorana, ariko akazi tuzahabwa muri uyu muhanda igihe uzaba uri kubakwa ndetse n’ibindi bikorwa tuzakora tuwubyaze umusaruro ndetse bidufahse no gucyemura ibibazo bya hato na hato duhura nabyo ubu bidusaba amafaranga.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange atangiza ibikorwa byo kubaka uyu muhanda yasabye abaturage bo muri Mbazi kugira uruhare mu myubakire y’uyu muhanda no kuzawufata neza mu gihe uzaba wuzuye. Ati “Muzawubyaze umusaruro mwubaka amazu meza ndetse munafaga neza ubutaka bwanyu mukanirinda kubaka nta byangombwa.”

Uyu muhanda uzaba ureshya na ibirometero 4 muri Mbazi na 900m muri Tumba uzuzura utwaye asaga miliyari 4 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda bitarenze unwaka umwe. Biteganyijwe ko uyu muhanda uzaha akazi abaturage bagera ku 1000.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities