Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Umukobwa yishe ateye icyuma umwarimu “bapfa AMANDAZI”

Mu Mudugudu Nyabiranga mu Kagari Muhororo mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Karongi umukobwa witwa Muhayimana Annonciata arakekwaho kwica ateye icyuma umwarimu bapfa amafaranga ibihumbi 18 Frw. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kamena 2022 ubwo uyu mwarimu witwa Twagirayesu Jean Jafari wo kuri GS Nkoto yari agiye mu kiruhuko cya saa sita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru intandaro y’urupfu rwa mwarimu Twagirayesu. Yagize ati “Intandaro yari umubare w’amafaranga yashakaga ko Nyakwigendera amugarurira ubwo yari amaze kugurira abanyeshuri amandazi ubwo bari mu biruhuko. Yashakaga ko amuha 18,000 undi yumvise ko ari menshi kandi atayagejejeho amuha kuri MoMo 10,000. Ubwo izi ntonganya zabaga nibwo uyu mukobwa w’imyaka 25 yahise atera icyuma mu mutima nyakwigendera.”

Muhayimana Annonciata yavugaga ko afitiwe na Twagirayesu ideni ry’ibihumbi 18Frw mu gihe mwarimu yemeraga ibihumbi 10Frw.

Gitifu Uwimana avuga ko basabye abaturage kwirinda amakimbirane ko igihe abaye bakwegera ubuyobozi. Ati “Turakomeza gukangurira abaturage kwirinda kwihanira niba hari amakimbirane abaye bayashyikirize ubuyobozi bubafashe kubunga.”

Yasabye kandi abaturage kugendera kure gukoresha intwaro gakondo mu ntonganya no kwirinda kwihanira.

Muhayimana Annonciata afite umwana akaba yaraje mu Murenge wa Murambi atwite, iwabo ni mu Kagari ka Biguhu mu Murenge wa Ruganda.

Kuri ubu Muhayimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje kuri iki cyaha cy’ubwicanyi akekwaho.

Nyakwigendera mwarimu Twagirayesu Jean Jafari apfuye afite imyaka 63 yari yubatse akaba asize umugore n’abana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities