Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye/Kinazi: Poste de Santé nshyashya igiye kubaruhura ingendo zo kujya kwivuriza i Rusatira

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Byinza, barishimira Poste de Santé bubakiwe mu kagari kabo, igiye gukemura ingendo bakoraga bajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Rusatira, mu murenge wa Rusatira. 

Ibi aba baturage b’i Kinazi babitangarije Panorama ubwo yageraga muri aka kagari ka Byinza, Akarere ka Huye gatangiza icyumweru cyo kwibohora hanatahwa ibikorwa by’indashyikirwa byakoze mu mwaka 2021-2022 ndetse n’ibyo Perezida wa Repubulika yagejeje ku banyarwanda.

Bucyana Martin utuye muri aka kagari mu mudugudu wa Nyarurama, yavuze ko kujya kwivuriza ku kigo nderabuzima bita ko cyari kibegereye cya Rusatira, byabagoraga cyane kuko ari kure. Akomeza avuga ko iyo yageragezaga gutega moto byamutwaraga amafaranga arenga 1500 y’u Rwanda, ariko ubwo babonye ivuriro ry’ibanze hafi bigiye kubafasha kubona aho bivuriza abyishimiye we n’abaturanyi, anashimira Leta y’u Rwanda ihora izirikana abaturage bayo. 

Ati “Kubona aho twivuriza hafi bizadufasha kuzigama umwanya mu gihe twarwaje cyangwa twarwaye ndetse n’amafaranga yo gutega amamoto. Nzajya ntanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugira ngo ntazarembera mu rugo, ibyo nanakangurira bagenzi banjye ko twabigira ibyacu tukabyaza umusaruro ibyiza twegerejwe.”

Mushimiyimana Odette na we utuye muri aka gace yatangaje ko nk’ababyeyi kujya gukingira kure nabyo byabavunaga ndetse no kujya i Rusatira.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko iyi Poste de Sante yubatswe mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage asaba abatuye muri aka kagari n’abatuye mu karere ka Huye muri rusange, gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugira ngo ibi bikorwo by’ubuvuzi bigenda bibegerezwa babibyaze umusaruro bivuzira hafi.

Ati “Abaturage bo muri aka kagari bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza i Rusatira, iyi Poste de Sante ije gusubiza ibyifuzo byabo byo kwivuriza hafi. Abaturage bakomeze gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ibikorwa nk’ibi bibabyarire inyungu.”

Bitegabijwe ko muri iki cyumweru cyahariwe kwibohora ku nshuro ya 28 mu gihugu cyose hazatahwa ibikorwa 150 Perezida wa Repubulika yageje ku baturage mu mwaka  w’ingingo y’imari wa 2021-2022 uri kugana.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities