Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Abagize Inkoramutima Family baremeye uwacitse ku icumu rya Jenoside

Abishyizehamwe bahujwe n’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, bahuriye ku izina Inkoramutima Family, ku cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2022, bishatsemo ubushobozi baremeye umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera.

Basura uyu mubyeyi bamufashije muri bimwe akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi, baniyemeza kuzasubirayo bakamufasha gusana inzu bamusanzemo, nayo yenda kumugwira.

Murekatete Bertha, atuye mu mudugudu wa Gasagara, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, yasuwe n’abagize itsinda ry’Inkoramutima. Yashimiye cyane abaje kumufata mu mugongo, avuga ko inkunga bamuhaye igiye kumufasha mu rugendo rw’ubuzima butamworoheye abayemo, ndetse no gukomeza guhangana n’uburwayi afite akomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umurerwa Carine, Umuyobozi wa Ibuka mu kagaki ka Kanzenze, yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka zikomeye cyane, ariko uyu mubyeyi yari asanzwe yifashije, anahabwa inkunga y’ingoboka akabasha kubaho; ariko uko iminsi igende imbaraga nazo zigenda zishira.

Kuba ntacyo uyu mubyeyi akora gifatika bituma arushaho kumererwa nabi. Mu minsi ishize inzu ya muguyeho. Kumusura hari icyo bimufasha na we akibohora nk’abandi banyarwanda. Akomeza ashimira Inkoramutima kuba baje gufasha uwo mubyeyi mu rugendo rw’ubuzima.

Imanishimwe Marie Aime Claudine n’umwe mu bagize Inkoramutima Family yaturutse mu karere ka Gicumbi. Yashimira cyane bagenzi be ibikorwa cy’urukundo bakora kandi ko bimunezeza kuko hari icyo abigiraho.

Yagize ati “Tugomba kwibuka abo twabuze, tukita no ku basigaye kugira ngo badaheranwa n’agahinda. Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bidufasha kumenya amateka yaranze igihugu. Ndashishikariza urundi rubyiruko kujya rusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babashe kureba ibyabaye, bibafashe kwirinda uwabashuka wese aho ava akagera”.

Rtd Cpt. Kigame Peter na we n’umwe mu bagize Inkoramutima Family. Avuga ko kuba ayibamo bimunezeza kuko imwe mu migambi yayo ari ugushyigikira abanyarwanda ndetse no kubaka igihugu.

Ati “kwita ku mfubyi, incike n’abatishoboye nibyo bikwiye kuranga abanyarwanda cyane urubyiruko. Kumuha amafaranga gusa ntibihagije, no kumuba hafi ni iby’ingezi, na we akumva ko afite abanyarwanda bamushyigikiye.”

Yakomeje akangurira ababyeyi kujya bafata abana bakabigisha inyigisho zibaremamo  ubunyarwanda n,indangagaciro zo gukunda igihugu, kandi n’urubyiruko ntirukwiye kujya rutegereza kubwirizwa gukora ibyiza kuko aribo bakabaye babikora, kuko bafite imbaraga.

Ati “Mu biruhuko bakwiye gushakirwa aho bazajya bigira amateka, kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare; kuko twebwe turigusaza. Banirinde ingengabitekerezo ya Jenoside no gukoreshwa n’abayihemberera.”

Sheja Innocent, Umujyanama w’Inkoramutima Family, mu butumwa yatanze, yagaragaje ko itsinda ryabo rigamije urukundo, aho buri mwaka biyemeza gusura umwe mu batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufatanya hagati y’abagize itsinda haba mu byiza no mu byago.

Yagize ati “Twifuza ko abato baturimo ibi bazabisigarana nk’umurage. Niyo mpumvu twiyemeje gusanira uyu mubyeyi inzu ye. Nk’inkoramutima tuzayikora kandi imere neza nk’izindi zose umunyarwanda aturamo adafite ubwoba ko yamugwira. Nibura tuzibuke umwaka utaha na we yaromowe igikomere n’Inkoramutima kandi atuye heza. Ni umuhigo twiyemeje kuzakora, ariko dusanzwe dufite n’undi mubyeyi na we twiyemeje kuba hafi, kuko kuva Jenoside yahagarara ntarabasaha kubyuka.”   

Akomeza agira ati “Ntiwareka kwizihiza kwibohora kandi twaragaruriwe ubuziama bwari bwarazimye. Ikibatsi cyari cyazimye cyarongeye kirazamuka mu banyarwanda bitari ku barokotse Jenoside gusa ahubwo ni ku banyarwanda muri rusange. Iyo inkotanyi zitabaho, ibyo dukora ntitwari kuba tubikora. Inkotanyi ni ubuzima.” 

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abantu barenga 5.000 biciwe mu cyahoze ari Santarari ya Kiliziya Gatolika ya Ntarama.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities