Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abaretse ibikorwa bya magendu bakiga imyuga bemerewe ubufasha

Abahoze mu bikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko butemewe n’amategeko (magendu) harimo no kwambutsa ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare, barishimira gahunda y’ibikorwa by’imishinga yabahaye akazi bakaba baratandukanye no kwishora muri ibyo bikorwa. 

Ni mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko igihugu kizakomeza guhanga imirimo nk’iyi ibyara inyungu ku baturage ariko na bo bakayibyaza umusaruro.

Ni gahunda yabyaye umusaruro ufatika kuko magingo aya muri utwo turere twose hamaze kuvuka koperative 93 ndetse abazigize bamaze kugera ku mari shingiro y’amafaranga y’u Rwanda agera muri milioni 400. 

Kuva mu mwaka wa 2018 nibwo leta yatangije gahunda y’ibikorwa by’imishinga iha akazi abaturage baturiye imipaka mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera, by’umwihariko abahoze mu bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge na magendu, babikura mu gihugu cya cya Uganda bazwi ku izina ry’abafutuzi. 

Mu gukomeza gushyigikira ibi bikorwa ndetse mu cyiciro cya kabiri, nk’uko tubikesha RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yari mu karere ka Nyagatare aho yasuye imwe mu mishinga itanga akazi ndetse n’amashuri y’imyuga, byose biha amahirwe abo bahoze mu burembetsi, urugero ni ishuri rya TVET School Ntoma, aho abenshi mu bigamo imyuga ari abahoze ari abafutuzi hakaba n’abahawe imirimo mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri mu murenge wa Matimba. 

Aba bahawe aya mahirwe bagarageje ko bishimira uko leta yita ku byiciro byose by’abaturage ndetse ko ubu banaciye ukubiri n’ibi bikorwa bitemewe n’amategekao.

Abize imyuga barishimye gusa icyo basaba akaba ari uko bajya banashyigikirwa mu kubona ibikoresho bituma batangira gushyira mu ngiro ibyo baba barize.

Minisitri Gatatazi yavuze ko iyo nkunga yo gutangira kwiyubaka abiga imyuga basaba ihari, akanasaba amakoperative kwiga imishinga nyayo ibyara inyungu kuko leta yatanze amahirwe kuriyo cyane ko n’imicungire yayo isigaye yarashyizwemo imbaraga.

Muri ziriya Koperative 93 zavutse mu turere dutatu, kugeza ubu mu rwego rwo kuzishyigikira ngo zikomeza gukora, buri koperative izajya yuzuza ibisabwa ubu yagenewe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ishanu. 

Ni nayo mpamvu ku ikubitiro koperative y’abahinzi b’ibigori yo mu Murenge wa Rwempasha yashyikirijwe amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu, kubera aho igeze mu mikorere, andi asigaye nkayo ikazayahabwa imaze kurangiza kuzuza bike bisigaye isabwa.

Uretse gahunda y’ibikorwa by’imishinga iha akazi abaturage baturiye imipaka, leta y’u Rwanda inakomeje kongera ibikorwa remezo kuri iyi mirenge ikora ku mupaka mu rwego rwo gukomeza gufasha abatuye aha kubonera serivisi zitandukanye imbere mugihugu cyabo.  

Iyi gahunda yo gusura iyi mishinga yanabaye mu turere twa Burera na Gicumbi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikavuga ko imishinga nk’iyi igomba gukomeza kongerwa no gushyigikirwa.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities