Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Hari abasubiye ku ibaruwa ya gakondo kubera ibibazo by’iminara y’itumanaho

Iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho ni kimwe mu byo leta y’u Rwanda ishyize imbere mu guhindura ubuzima bw’abaturage ndetse no kugabanya ingendo bashaka ibyangombwa mu buyobozi kuko byinshi bitangwa ku ikoranabuhanga.

Ibi ariko siko bimeze ku baturage bo mu mirenge ya Rwankuba, Twumba, Gishyita, Mubuga ndetse na Ruganda yo mu karere ka karongi. Bavuga ko kubona rezo (raison/network) ya Telefoni ari ikibazo kuko hari aho ugera ugafata imirongo yo muri DRC no mu Burundi. Ibi rero bituma guhamagarana bihagarara ndetse n’irindi koranabuhanga rikoresha rigahagarara, bivuze ko nta serivisi z’irembo wabona.

Ab’Impembe ya Gishyita baracyari ku muco wo kwandikirana udupapuro bimakaza urukundo cyangwa bagahurira ku rusengero. Ibi biravugwa n’uwitwa Mukeshimana Grace utuye muri aka kagari ka Mpembe. Yabwiye Panorama ko afite umuhungu yihebeye bateganya kurushinga ariko adashobora kumuhamagara.

Ati “Mfite umusore dukundana ariko sinshobora kubona uko muhamagara. Si ukubura Telefone, ahubwo nta rezo. Iyo mukeneye ndeba umuntu ugiye hafi y’aho atuye nkamuha akandiko, hari igihe atamuhasanga simbone igisubizo; ubundi tugahurira ku rusengero. Iki kibazo gikemutse byadufasha.”

Abandi baganiriye baganiriye na Panorama bavuga ko ikibazo cy’iminara y’itumanaho kibabangamiye cyane mu bijyanye n’ihanahanamakuru. 

Habimana Innocent utuye mu kagari ka Mubuga avuga ko akora ibirometero bitatu iyo hari uwo ashaka kuvugisha cyangwa iyo ashaka gutanga raporo. Ati “aha dutuye nta rezo zihaba. Iyo nshaka guhamagara njya ku Mubuga mu isantere. Ni ibintu bingora cyane! Tubonye rezo natwe twajya dutumanaho nk’abandi…”

Undi muturage avuga ko batacuruza serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho kubera ibibazo by’ihuzanzira. Yagize ati “ubu ntitwacuruza mituyu, mobayilo mane n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga. Bituma tutiteza imbere uko bikwiye.”

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Panorama ko iki kibazo kizwi kandi kirigushakirwa umuti. Ati “Nibyo koko, muri iyo mirenge hari ahatari rezo. Icyo kibazo turakizi, twavuganye n’ababishinzwe. Hari umunara ugiye kubakwa ngo ukemure icyo kibazo…”

Uyu muyobozi ariko ntatangaza igihe uyu munara uzubakirwa n’aho uzubakwa ndetse n’abazawubaka.

Sylvain Ngoboka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities