Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Umubaji yafashwe amereye nabi ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, yafashe umugabo witwa Habineza Faustin ukurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Habineza akurikiranyweho gutema ibiti 20 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira, aho yabazagamo imbaho akazigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye aho iri shyamba riherereye.

Yagize ati “Ku wa Gatandatu ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Terimbere bari mu gikorwa cy’umuganda rusange basanze ibiti 20 byo mu ishyamba rya Leta riherereye muri uwo mudugudu byatemwe niko guhita bamenyesha Polisi, hakaba haracyekwaga uwitwa Habineza kuko yari azwiho kugurisha imbaho nibwo Polisi yahise imushakisha arafatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yakomeje agira ati “Habineza akimara gufatwa yemeye ko yatemye ibiti mu ishyamba rya Leta, akuramo imbaho 467 azigurisha abantu babiri aribo Nshimiyimana na Gitwaza Marcel ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, bakaba bagishakishwa ngo nabo bafatwe kuko ubwo yajyaga kwerekana aho izo mbaho ziherereye babashije gutoroka baburirwa irengero.”

SP Twizeyimana, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Habineza afatwa, anabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, cyane cyane batanga amakuru ku bantu bose bangiza ishyamba rya Leta.

Habineza, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira, ngo hakurikizwe amategeko, naho ibikorwa byo gufata abo bafatanyije birakomeje.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities