Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingagi 20 ziswe amazina atanga icyizere

Abana 20 b’ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga ku wa 2 Nzeri 2022, biswe amazina na bamwe mu byamamare mu mikino, muzika, filimi, kubungabunga ibidukikije…mu muhango wabereye mu Kinigi mu Rwanda.

Izo ngagi zahawe amazina zavutse kuva mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2022.

Igikorwa cyo kuzita amazina kigamije kurengera izi nyamaswa no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, urwego rwinjiriza amadevize menshi leta y’u Rwanda.

Claire Akamanzi, Umukuru w’ikigo gishinzwe iterambere, RDB, ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo yavuze ko uru rwego rumaze kuzamukaho 80% kubyo rwinjiza ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya COVID -19.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, wari umushyitsi mukuru, yashimiye abatumiwe kwita amazina abo bana b’ingagi, abasaba gushyigikira umuhate wo kubungabunga izi nyamaswa.

Ni umuhango ngarukamwaka ubaye ku nshuro ya 18, nibwo bwa mbere ubaye abantu bakoranye kuva COVID-19 yatera.

Kuva iki gikorwa cyatangira mu myaka 17 ishize, abashinzwe ubukerarugendo bavuga ko ingagi zirenga 350 zahawe amazina.

Ubwuzuzanye: ryatanzwe n’iIgikomangoma Charles cy’u Bwongereza, kuri video

Imararungu: ryatanzwe na Uzo Aduba, umukinnyi w’amafilime

Igicumbi: Dr Evan Antin umuganga w’inyamaswa n’umunyamakuru kuri Televiziyo

Indangagaciro: Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service

Ubwitange: Dr Cindy Descalzi Pereira, rwiyemezamirimo

Ishami: Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC

Intare: Itzhak Fisher umukuru w’inama y’ubutegetsi ya RDB   

Muganga Mwiza (mu kuzirikana Dr Paul Farmer): Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n’umugore wa nyakwigendera Steve Jobs

Baho: Dr Frank I. Luntz perezida wa Luntz Global

Nyirindekwe: Sterwart Maginnis wungirije umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije

Ruragendwa: Thomas Milz umutegetsi muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa

Kwibohora: Salima Mukansanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru  

Turikumwe: Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru (OIF)

Ihuriro: Youssou N’Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal

Imbaduko: Naomi Schiff icyamamare mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi

Indatezuka: Kaddu Sebunya umukruu w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Impanda: Gilberto Silva: Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal

Kwisanga: Sauti Sol itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya

Ikuzo: Juan Pablo Sorin uwahoze akinira Paris Saint –Germain

Kwanda: Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu y’imideri ya Moshions

Ubusugire: Sir Ian Clark Wood, umukuru wa The Wood Foundation.

Gaston Rwaka  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities