Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gicumbi: Aborozi bishimira iterambere bagejejweho n’Umushinga RDDP _Ubuhamya

Aborozi bo mu Mirenge ya Rutare na Byumba yo mu karere ka Gicumbi, barishimira iterambere bagezeho binyuze mu mushinga RDDP (Rwanda Dairy Development Project) ugamije gufasha aborozi kunoza ibikorwa byo gukusanya, gutunganya no gukwirakwiza amata mu buryo bubyarira inyungu. RDDP ni umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ukorera muri RAB, ugaterwa inkunga na IFAD.

Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative KOZAMGI, ifite ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Rutare, bavuga ko kuva bakwihuriza muri koperative ubuzima bwabo bwahindutse ku kigero gishimishije. Byabafashije kwita ku miryango kwita ku miryango itishoboye babaha amata ku buntu no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Byabahimana Emmanuel umwe mu banyamuryango ba KOZAMGI ati “Nabayeho ntagira akazi kandi mbarizwa mu cyiro cya mbere cy’ubudehe. Baramfashe bampa amahugurwa ndetse n’akazi. Ndi umucunda ntwara amata muri Koperative. Ubu ndubatse mfite abana bane badafite ikibazo, biga neza; kandi ntuye heza. Noroye inka zitanga umukamo wa litiro makumyabiri ku munsi. Uyu mushinga wampaye moto nkoresha. Ndakangurira buri wese kugana koperative kuko ni ingirakamaro aho itugejeje sinari kuhigeza…”

Bapfakurera Jerome na we ni umunyamuryango wa KOZAMGI ati “Nk’ubu sinagira ikibazo cy’amafaranga y’ishuri ry’abana. Ndaza bakayampa ndetse n’aya mituweli, nkajya nishyura buhoro buhoro kubera umusaruro ukomoka ku nka yanjye. Badukorera byinshi, inka ntiyarwara ntafite amafaranga ngo irembe, baramfasha. Iyo ntaza kuba mu mushinga nk’uyu sinzi ko hari aho mba ngeze…”

Sezariya Munkubito avuga ko kwibumbira hamwe n’abandi muri Koperative byamufashije abana be ntibave mu ishuri, ndetse n’abari bagiye mu mirire mibi bashobora gukira, biga neza. Agira ati “Barampuguye inka yanjye isigaye ikamwa litiro icumi. Ubu noroye inka eshatu mu kiraro cya kijyambere. Duha abana amata ku buryo mu murenge wacu nta kibazo cy’imirire mibi kiharangwa.”

Umuhuzabikorwa wa Koperative KOZAMGI, Ntabanganyimana Rashid, yavuze ko mbere yo guhabwa inkunga na IFAD, ikusanyirizo ryabo ry’amata ritari riri ku rwego rwo kwitwa ikusanyirizo kuko nta bikoresho by’ibanze bari bafite. Avuga kandi ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari hafi kubasaba guhagarika ibikorwa byo gukusanya amata.

Agira ati “Byatangiye badufasha ku rugero rwa 80%, twe nk’abanyamuryango tukishakamo 20%. Byadusabye gukora cyane kuko nta n’inguzanyo twari kubasha kwaka mu bigo by’imari mu gihe nta n’ingwate twari kubona ubwacu.”

Umuyobozi Wungirije wa IFAD, Donal Brown, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu bihugu byinshi batera inkunga, u Rwanda rugaragaza umwihariko mu gukoresha neza inkunga ruhabwa, ingingo irushyira mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’iki kigega.

Ati “Icyo nabonye ku Banyarwanda mu ngendo zitandukanye nagiye mpakorera, ni uko inkunga bahawe bayibyaza umusaruro ku buryo ubaha ikintu kimwe, bakabasha kukibyaza ikindi.”

Uyu muyobozi yijeje aborozi b’i Gicumbi ko nubwo icyiciro cya mbere cya gahunda yo kubatera inkunga kigiye gusozwa nyuma y’imyaka itandatu cyari kimaze, biteguye kuzakomeza mu cyiciro cya kabiri bafatanyije na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guherekeza aborozi mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB), Dr Solange Uwituze, yavuze ko ubufasha batanze by’umwihariko mu Murenge wa Rutare bwatumye aborozi barushaho gusobanukirwa ko gukusanya no kwita ku musaruro w’amata byavamo ubucuruzi bukomeye, bitandukanye no mu minsi yashize.

Ati “Twabonye aborozi bamaze kumenya korora, aborozi basobanukiwe ko imiryango yabo ishobora gutungwa n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo kandi bakagira ubuzima bwiza. Aba borozi ubu bifata nk’abafatanyabikorwa b’akarere kuko hari gahunda bagiramo uruhare yo gutanga amata ku miryango iyakeneye nta kiguzi”.

Ikigega cya IFAD kuva cyashingwa mu 1978, cyiyemeje gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitandukanye hirya no hino ku isi hagamijwe kugabanya umuvuduko ikibazo cy’inzara kiri kuzamukaho.

Ibikorwa n’imishinga iki kigega cyafashije byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage basaga miliyoni 518 ku Isi. Mu Rwanda IFAD itera inkunga ibikorwa n’imishinga by’ubuhinzi n’ubworozi mu turere 14 hirya no hino mu gihugu.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities