Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye

Ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha bagera kuri 357, baturutse mu Mujyi wa Kigali. Basabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye.

Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwateguye amahugurwa nk’aya, anashimira abahuguwe ko ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’ u Rwanda. Yashimye umusanzu uru rubyiruko rutanga muri gahunda z’umutekano kugirango igihugu gitekane.

Yagize ati “Murasabwa kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye mukiteza imbere, mukirinda ibyabarangaza kandi mugaharanira ubumwe. Murasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, kandi ntimugire ipfunwe ryo guhashya umwanzi aho ari hose cyane cyane abasebya u Rwanda.”

IGP Munyuza yabasabye kwirinda ibyaha birimo; ubujura, ubusinzi, gucuruza ibiyobyabwenge na magendu anabibutsako ko bagomba kubungabunga ibidukikije, bakagira isuku bityo tukabona isano iri hagati y’isuku n’umutekano kandi bakirinda ruswa.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashimiye urubyiruko rwahuguwe ko rwagaragaje ubushake n’umuhate muri aya mahugurwa bamazemo iminsi itanu, anashimira uruhare rwa Polisi kugirango aya mahugurwa agende neza.

Yagize ati: “Turashima uburyo mwitwaye muri aya mahugurwa kandi tubitezeho kuzahanga udushya mukorana neza n’inzego za Leta. Tuzababa hafi dufatanye mu mpande zose kugira ngo dusenyere umugozi umwe.”

Yakomeje avuga ko abahuguwe bize amasomo atandukanye arimo kwihangira imirimo, kubungabunga umutekano, kubaka igihugu bakumira ibyaha bitandukanye, birimo ubujura, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse bigishijwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, banahugurwa ku mateka y’igihugu ashingiye ku ho twavuye n’aho tugana, bakunda igihugu ndetse bakanakitangira.

Urubyiruko rwahuguwe rukaba rwahize imihigo igera kuri 23 rugomba kuzesa harimo kuzakora inteko z’urubyiruko no gukora ubukangurambaga bakongera abanyamuryango. Abakoze amahugurwa kandi bakaba bahawe  icyemezo cy’uko bayasoje uko bikwiye (Certificate).

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2013, rukaba rukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukumira no kurwanya ibyaha mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira no gusanira amazu abatishoboye, gukora imihanda, uturima tw’igikoni no gutera ibiti.

Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities