Inzego zita ku burenganzira bw’abana zirasaba abikorera n’ibigo bya leta korohereza ababyeyi zikabegereza amarerero aho bakorera hagamijwe kubafasha gukora batekanye kandi bakita no ku bana babo bitabasabye gukora urugendo bajya konza kuko bituma batanoza akazi kabo neza.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku bana n’uburezi -UNICEF mu Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana -NCDA, bikitabirwa nabikorera batandukanye.
Abakikorera bagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu ishyirwa mubikorwa byiyi gahunda nk’uko babona bizatanga umusaruro cyane ko bizagabanya nigihe umubyeyi yamaraga mu nzira ajya konsa akagaruka ananiwe. Ntiyabashaga gukora neza kugira ngo akazi kabashe gukomeza neza nuko n’uwo mubyeyi yashyirwa muri gahunda yatuma akora neza kandi n’umwana we akitabwaho.
Shema Fabrice n’umwe mubitabiriye ibi biganiro, yagize ati “Nkatwe abikorera nugufata iya mbere mu gushyigikira iyo gahunda ndetse tugakora n’ibikorwa bitandukanye. Nkatwe duhagaragiye umushinga uzubaka isoko rya Kimironko tuzashyiraho ahantu hihariye ho konkereza ku buryo umubyeyi uzajya uza gucuruza abona aho yonkereza heza atari ku iseta cyangwa ku mu iduka rye. Twizera neza ko hazafasha uwo mwana ndetse n’umubyeyi azaba atekanye.”

Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, avuga ko uruhare rw’abikorere ari ingenzi cyane mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki mu guteza imbere umuryango kandi umubyeyi atarinze gutaha mu rugo.
Yagize ati “Icyo dusaba abikorera ni ukuzirika neza ko bafite politike yo kwita ku muryango by’umwihariko aho bakora tukaba tubasaba ko bakongera ikiruhuko cy’umubyeyi bakakigeza kumezi ane, ndetse n’icy’umugabo bakakigeza ku minsi cumi n’itanu. Ibi bizafasha umwana gukura neza ndetse n’umubyeyi akagera ku musarro mwiza wa kazi ke neza.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana -NCDA, Umutoni Nadine Gatsinzi, avuga ko iyi gahunda izagira inyungu nyinshi harimo guteza imbere uburere bw’umwana ndetse n’umubano we n’umubyeyi.
Yagize ati “Hari igihe urwaza umwana, kumurikirana ari mu rugo biragora, hari n’igihe umuvana kwa muganga cyangwa avuye ku ishuri utarabona uko umutahana akaba afite aho ari. Ibyo byose ni gahunda nziza kandi ifasha umubyeyi gukora atekanye. Rero abikorera nibabishyiramo imbaraga bizagirira inyungu ikomeye cyane ku bana bafite ababyeyi bakora, kuko bazajya bagira n’umwanya wo kubitaho kandi n’akazi bakagakora neza. Ku babitangiye byagaragaye ko biri kuba byiza bikagirira akamaro abakozi babo ndetse n’imiryango yabo. Icyo tubasaba ni ugushyiramo imbaraga cyane, kuko iyo umuryango umeze neza n’akazi gakorwa neza.”

Binyuze mu kigo kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agenga ibigo mbonezamikurire kuba mu nzego zitandukanye hashyirwa amarero, hagamijwe kuba ababyeyi babona aho basiga abana babo hatekanye kandi hizewe mu gihe bari mu mirimo.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































