Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ihuriro ry’abavuzi Gakondo rirasaba MINISANTE kubakura mu rujijo n’abiyitirira umwuga wabo

Ihuriro ry’abavuzi Gakondo AGA Rwanda Network, barasaba Minisiteri y’ubuzima kubafasha guhanga n’abiyitirira umwuga wabo bakabateza ibibazo. Ibyo bibazo bigaragaza isura mbi kandi bigatuma batakarizwa icyizere.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abagize Komite Nyobozi y’iri Huriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda. Bagaragaje ko batishimira ubutumire bw’inama MINISANTE yatumiramo abagize Komite y’Ihuriro igatumiramo na Nyirahabineza Gertruda nk’umuyobizi w’iri huriro, kandi yaramenyeshejwe ko inteko rusange yasimbuje kuri iyo mirimo.

Nyuma yo guhagarikwa MINISANTE itumira Nyirahabineza ivuga ko ari Perezida w’ihuriro, itumira na Uwimana ivuga ko ari Visi Perezida w’ihuriro, aha niho abayobozi b’ihuriro bahera bavuga ko ibyakozwe na MINISANTE batabyishimiye.

Bwana Jean Bosco Murengerantwali, Umunyamabanga mukuru wa AGA Rwanda Network, avuga ko bibabaje kubona MINISANTE yakagombye kubabera umubyeyi, ariyo iri kubatererana kuba barayandikiye kenshi bayigezaho ibyemezo n’ibikorwa by’ihuriro, nyamara ntibasubizwe.

Agira ati “kugeza ubu ntiharajyaho itegeko rigenga ubuvuzi gakondo mu Rwanda. Cyakora dufite amategeko y’umwihariko n’aya rusange agenga Ihuriro,  ku buryo  tubona ko abanyamuryango batafata icyemezo kigamije inyungu zaryo, noneho umuntu umwe nka Nyirahabineza,  agakomeza guteza ubwega, yiyitirira urwego yirukanwemo,  kugeza n’ubwo afungishije abayobozi b’ihuriro abashinja ibyaha, we ahubwo bamushinja byo kunyereza umutungo, guhindura ibirango by’ihuriro, gusuzugura no kuryanisha abagize Komite n’ibindi.”

Mukire Jean Damascene umuyobozi ushinzwe gukemura impaka mu Ihuriro, avuga ko mu makosa Gertrude akomeje gukorera Ihuriro,  harimo no guhindura itariki y’umunsi Nyafurika w’Ubavuzi gakondo iba ku wa 31 Kanama buri mwaka,  akayishyira kuwa 04 Kanama 2022 ntawabimutumye, agakoresha ingirwabirori  atanatumiyemo byibura n’Umuyobozi w’umudugudu w’aho yakoreye, cyane ko yari agamije  gusarura amafaranga mu batamuzi ku nyungu ze bwite,  nk’uko bitangwamo ubuhamya n’abari bafatanyije na we  bamaze kumucikaho.

Gusa yishimira ko nk’abayobozi bemewe b’Ihuriro, umunsi mukuru wakoreshejwe ku wa 31/08/2022, ukaba ngo waritabiriwe n’abasaga 500 kandi inzego z’ubuyobozi zihari.

Umuyobozi w’Ihuriro AGA Rwanda Network, Madame Beatha Uwimana, avuga ko n’ubwo bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye ariko hari na  byinshi  bimaze kugerwaho mu Ihuriro,  birimo guhumuriza abavuzi gakondo no gusubizwa mu buzima busanzwe,  nyuma yo gutekerwa imitwe n’uwari umuyobozi wakomeje kubaka  imisanzu idafite ishingiro.

Agira ati “dufashe urugero nko mu Ntara y’amajyepfo, Gisagara izafasha abantu 30 batifashije mu gutanga ubwisungane, Nyaruguru 30, Huye 60, Nyanza na Nyamagabe nabo 30 kuri buri Karere, ndetse n’ahandi hose mu Rwanda, bakaba baremeye gutanga ubwo bufasha. By’umwihariko ku  munsi  Nyafurika w’Ubuvuzi gakondo, habonetse  uruhare rw’abazatanga ubwisungane bw’abatishoboye 400  bo mu murenge wa Nyakabanda.”

Yakomeje ati “turasaba minisiteri y’ubuzima guca akajagari kavugwa mu bavuzi gakondo, ibyo bikaba bigaragaza isura mbi iterwa n’abiyitirira umwuga atari bo, bidutera ikibazo nk’abantu bashinzwe kuvura abaturage bifashishije umurage basigiwe n’ababyeyi.

Kuri ubu turi gubakangurira abanyamuryango gutanga ubwisungane mu kwivuza no gushyigikira abatabasha kububona kubera ubushobozi buke, kwitabira ikigega EJO HEZA n’ibindi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko kugeza uyu munsi, azi neza ko Ihuriro ry’abavuzi gakondo ryigenga nk’andi mashyirahamwe.

Avuga ko bakagombye gukora imirimo bakurikije amategeko abagenga, Ministeri y’ubuzima ikagezwaho ibyo bakora. Cyakora avuga ko, ku birebana n’imiti itujuje ubuzirange ngo iyo igaragaye ku isoko, nta kabuza MINISANTE igomba kuhagera ndetse na FDA ishinzwe ibiribwa n’imiti bakabihagarika.

Nyuma y’ibyo bibazo byose minisiteri y’ubuzima yatumijeho inama idasanzwe kugirango irebere hamwe icyo kibazo igihe umurongo.

Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo ryatangijwe mu 2011, ribumbiye hamwe inganga n’amashyirahamwe y’abavuzi gakondo ndetse n’abikorera bari muri uwo mwuga.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities