Bamwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, bahawe inka 8 n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ubwo ku wa 15 Nzeri 2022 abakozi b’ibi bitaro basuraga abaturage bo muri uyu murenge.
Gahunda yo gusura abaturage yari igamije kubavura indwara zitandukanye no kubaha inama z’uko bakwirinda indwara kuko uburwayi budindiza iterambere. Muri iyo gahunda aba bakozi baremeye inka 8 imiryango itishoboye y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe mu baremewe bavuga ko zigiye kubabera imbarutso yo kweza byinshi, kubera kubona ifumbire bari barabuze ndetse no kugera ku iterambere ryihuse muri rusange.
Nyirahabimana Levocate umwe mu bahawe inka yavuze ko yishimiye kuba agabiwe kandi azaharanira kwita ku nka ahawe ikamubera imbarutso y’iterambere no kubaho neza we n’umuryango we.
Yagize ati “Nahuraga n’ibibazo byinshi kubera kutabona amata yo kunywa no guha umwana ndetse n’ifumbire yo gufumbira mu mirima yanjye, bigatuma ntabaho ngo naneze neza uko bikwiye; ariko ubu byose mu minsi mike biraba byakemukiye rimwe inka imaze kubyara n’ifumbire ibonetse.”
Mahoro Denis na we wahawe inka yavuze ko kuba mu murenge w’icyaro nk’uwo babamo utunzwe no guhinga udafite itungo ngo ujye ubona ifumbire udashobora guhinga ngo weze, ariko ubu ubwo abonye inka bigiye kumufasha kubona ifumbire agahinga akeza kandi akiteza imbere akabona n’amata.
Yagize ati “Kuba utuye muri uyu murenge dutunzwe n’ubuhinzi utabona ifumbire ngo imirima yawe ubashe guhinga bikwiye uba uri guhomba cyane kuko uruhira ubusa. Kubera kudafumbira ntubona umusaruro ushimishije ngo ube warya unasagurire isoko, ube wagura n’ikindi ukeneye. Ubwo mbonye inka bigiye gukemura ikibazo nahuraga nacyo cyo kubura ifumbire sineze uko bikwiye. Ngiye no kubona amata ndusheho kubaho neza njye guhinga nanasamuye. Ndizera ko bizamfasha iterambere rya njye rikuhuta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye abakozi b’ibitaro bya CHUB, anasaba abaturage bagabiwe inka kuzazitaho cyane kugira ngo zizababyarire umusaruro uko bikwiye, zibabere imbarutso y’iterambere rirambye.
Ati “Turashimira abakozi b’ibitaro bya kaminuza bagabiye bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bakanabavura. Mu by’ukuri ni igikorwa cy’urukundo dukomora ku miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubirika wazanye Girinka. Abahawe inka mugomba kuzigaburira zigahaga kandi indyo yuzuye, zizababyarire umusaruro ndetse bazoroze n’abandi. Abo zitagezeho namwe ejo ni mwe.”
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Nsanzimana Sabin, yashimiye abakozi b’ibitaro bitanga bakigomwa imishahara yabo bagatanga inka, asaba abazihawe kuzazorora neza bakazoroza n’abandi.
Ati “Uyu munsi twaje turi itsinda rinini tuje kubavura no kubagabira. Ntabwo dutanga imiti gusa tugomba kwifatanya mu buzima bw’igihugu by’umwihariko ubw’akarere ka Huye. Iyi gahunda yo kubagabira ntabwo iri kure ya gahunda y’Umukuru w’igihugu ya Girinka kugira ngo mugire inka, munywe amata kandi mubeho neza. Turizihiza imyaka 10 dukora iki gikorwa, abagiye korora inka muzazorore neza muzoroze n’abandi mu bihe biri imbere.”
Iyi gahunda yo koroza abaturage bikozwe n’abakozi b’ibitaro bya CHUB, imaze imyaka 10 kuva 2012 aho inka zatanzwe nizo zabyabye zimaze kuba 441, buri mwaka havuka inka 40.
Rukundo Eroge









































































































































































