Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) cyongereye imbaraga mu ikoranabuhanga hagamijwe gutanga amakuru ndetse na serivise zihuse, mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda y’ubwishingizi mu buvuzi n’ubwiteganyirije bw’izabukuru.
Gahunda ya mbere yashyizwemo imbaraga ni “KWIVUZA” nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya RSSB n’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato, ubwo bigiraga hamwe uko amafaranga yishyuzwaga nyuma yo gutanga serivisi ku murwayi, yajya atangwa mbere kuko n’ubundi abaturage baba barayishyuye.
Abaturage basirigizwaga ku mirongo bafotoza impapuro bigatuma serivisi zitangwa nabi, kuko byatinzaga uburyo bwo gusuzumwa kugura imiti, … ugasanga ibigo nderabuzima byatinze kwishyurwa kandi bikeneye kuvura abarwayi.
Umuyobozi ushinzwe serivise zicuruzwa muri RSSB, Kagame Fraterne, avuga ko ubu buryo bushya buzakemura byinshi byiganjemo kugabanya umwanya wakoreshwaga, byorohereze umurwayi kwivuza, gufata imiti akoresheje telefone mu kureba amakuru yose y’ingenzi.
Ati “Hari igihe abantu bajyaga kwivuza kandi baratanze cyangwa baratangiwe ubwishingizi, ku munota wa nyuma bagasanga batanditse; ibyo bikabacyerereza. Ubu rero ntabwo bizongera bitewe na system nshya. Aciye ku rubuga www.kwivuza.rssb.rw agahabwa amakuru yose akeneye kugeza no ku muryango we.”

Iri koranabuhanga ryageragejwe ku nshuro ya mbere mu 2021, ubu rikaba rigiye gukoreshwa ku ntambwe ya kabiri aho umuturage wese azajya ahabwa amakuru yiyicariye iwe akoresheje telefone ye cyangwa mu biro bye. Yabona harimo ibibura cyangwa ibidasobanutse akagana ishami rya RSS rimwegereye.
Ibyo ntabwo bizakoreshwa mu kwivuza gusa, kuko hari n’uburyo bwiswe “IMISANZU” nabwo buzakoreshwa n’abanyamuryango bose ba RSSB, mu rwego rwo kumenya uburyo imisanzu yabo ingana.
Ku kijyanye n’abakozi batekereza ko kuba badahembwa umushahara wuzuye bishyiramo ko batangirwa imisanzu, umukozi ushinzwe imisanzu muri RSSB, Billy Sebatware, avuga ko icyemezaga ko umuntu atangirwa imisanzu ari uko yigereraga ku ishami rya RSSB rimwegereye akabisobanuza, kuko kuba umukoresha yakubwira ko agutangira imisanzu neza bidahagije.
Ati “Ubu rero byakemutse hamwe n’ikoranabuhanga, aho umunyamuryango ari hose yabona amakuru ku misanzu ye ‘uko ingana, igihe yatangiwe n’ ibindi…’ kandi mu buryo bwihuse. Asura urubuga www.imisanzu.rssb.rw ubundi agashyiramo imyirondoro ye.”
Kuri iyi ngingo, ya gahunda nshya y’ikoranabuhanga, yiswe “KWIVUZA”, RSSB yakomeje gukorana na MINISANTE mu isuzumwa n’igeregezwa. Naho ku kijyanye no kuba abayobozi b’ibigo nderabuzima basabaga kwishyurwa ibirarane bari baberewemo na RSSB mbere y’uko izo mpinduka ziba, ibyo nabyo byarakozwe.

Ku mikorere y’ubukererwe yagiye igaragara mu kwishyura ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro serivise z’ubuvuzi zahawe abanyamuryango, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko batajya barenze iminsi 60 cyangwa 58 batarishyura.
Ati “Ntabwo twifuza kugirana ikibazo n’abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo tunoze imigambi yacu. Ni uruhare twakagombye kugira mu iterambere, niyo mpamvu ubu dufite gahunda yo kujya twishyura mu minsi itarenze 15.”
Gaston Rwaka









































































































































































