Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abahesha b’inkiko b’Umwuga biteze byinshi ku buyobozi bushya

Umuyobozi mushya w'Urugaga rw'abahesha b'Inkiko b'Umwuga, Me Niyonkuru Jean-Aimé.

Abanyamuryango b’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’Umwuga mu Rwanda, binubira imishahara yabo, batoye ubuyobozi bushya nyuma y’imyaka itatu, Me Niyonkuru Jean-Aimé, ni we watorewe kuba Perezida w’uru rugaga.

Me Niyonkuru yatorewe kuba Perezida yegukana amajwi 177, mu gihe Me Ndayobotse bahataniraga uyu mwanya yabonye amjwi 89.

Umwanya wa Visi Perezida wegukanywe na Me Emeline Uwingabiye wiyamamaje wenyine kandi agirirwa icyizere maze abanyamuryango b’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’Umwuga bamuhundagazaho amajwi.

Aganira n’Itangazamakuru, Me. Jean-Aimé Niyonkuru yashimiye abanyamuryango bose bamutoye ndetse banamuha icyizere cyo kubahagararira. Yabijeje guharanira ivugurura ry’amategeko abagenga no kunoza serivisi z’Ubuhesha bw’inkiko.

Ati “Nari nsanzwe ndi umunyamuryango kandi hari byinshi byakozwe kugira ngo tugere aho turi, gusa nanone hari byinshi bigomba gukorwa cyane ku byerekeye umushahara w’umuhesha w’inkiko ukiri hasi, ubwishingizi ndetse no gushakisha ahantu bwite hacu twakorera nk’urugaga.”

Me. Irambona Laure Marie-Florence nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga, avuga yishimiye ubuyobozi bushya bwatowe, ariko anabusaba kugira uruhare rukomeye mu gutekereza uburyo hazamurwa agaciro k’abanyamuryango.

Ati “Ntabwo bitunyura kubona umuhesha yakoreye umukiliya akazi ka miliyoni agahembwa ibihumbi 50 gusa, mu gihe ibiciro ku isoko bikomeza kuzamuka. Ikindi kibazo gikwiriye gukemuka ni ikijyanye no guha imbaraga ubwishingizi.”

Mu gihe bamwe mu banyamunyamuryango b’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’Umwuga mu Rwanda basabwa gutanga amafaranga ibihumbi 200 y’ubwishingizi, nyamara bamwe bavuga ko badahabwa serivisi uko bikwiriye.

Me. El Hadj Ismail avuga ko hari igihe ajya kwivuza n’umuryango we bakoresheje ubwishingizi, bakababwira ko amafaranga yabo yarangiye.

Ati “Ibi birababaje pe! Urebye amafaranga dutanga ibihumbi 200, tuba dukwiriye guhabwa ubuvuzi bwiza kandi bubereye, kuko n’umuturage wishyura mituweli ye yivuza mu mudendezo kugeza umwaka urangiye.”

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwabonye izuba mu mwaka wa 2001, rwashyizweho n’itegeko n° 31/2001 ryo ku wa 12/06/2001 rishyiraho kandi ritunganya imikorere y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ba mbere batangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2003 rugizwe gusa n’abantu barindwi.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ryagiye rigaragaza ingorane nyinshi no kudasubiza ibibazo byatumye rijyaho.

Ni muri urwo rwego iryo tegeko ryakuweho rigasimbuzwa itegeko n° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ari naryo rikurikizwa ubu.

Kugeza ubu Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rugizwe n’abanyamuryango basaga 500 kandi bakomeza kwiyongera.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities