Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru na sosiyete sivile bibukijwe gutandukanya inshingano

Albert Baudouin Twizeyimana, Umuhuzabikorwa wa PAX PRESS

Mu gihe bamwe mu banyamakuru bibwira ko bashinzwe kuvugira abaturage mu mikorere yabo ya buri minsi bibukijwe ko bashinzwe gutangaza amakuru, kwigisha no gususurutsa abakurikira ibitangazamakuru byabo.

Ku ruhande rw’abanyamakuru bibukijwe ko itangazamakuru ari umuyoboro nyawo w’ubuvugizi bwatanzwe na sosiyete sivile mu buryo bwose bushoboka ariko nabyo byubahirije amategeko ariho y’igihugu ndetse anubahirije amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

Ku ruhande rwa sosiyete sivile yibukijwe ko mu gukora ubuvugizi igomba kuba ifite uburenganzira bwemewe n’amategeko ku mirimo y’ubuvugizi igiye gukora ndetse ikanamenyesha abo igiye kuvugira.

Umuhuza bikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yavuze ko sosiyete sivile igomba kuba hamwe ndetse no kumenyesha abo igiye gukorera ubuvugizi nabo bakabyumva ndetse ikanakorana n’ubutegetsi bugaragara n’ubutagaragara mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’itsinda runaka ry’abantu bakeneye ubwo buvugizi.

Atanga urugero rw’abaturage bo mu gace runaka bafite ikibazo cy’amazi, ku itangazamakuru harimo inkuru kuko icyo kibazo kibabaje sosiyete, icyo umunyamakuru akora atangaza inkuru bisanzwe ariko ntabwo akora ubuvugizi kuko nta ruhande aba abongamiyeho kuko kubura amazi kw’abaturage bishobora kugira inguni nyinshi.

Akazi ka buri munsi ku munyamakuru ni ugutangaza ibimukikije bishimishije cyangwa bibabaje sosiyete uko bukeye ni uko bwije, mu gihe sosiyete sivile ikora ahanini ku bibaje sosiyete ndetse anagamije ko habaho impinduka zigaragara mu gihe runaka gisobanutse.

Mu gihe mu imikorere y’umunyamakuru yibanda ahanini mu gutara cyangwa gukusanya amakuru, kuyatunganya no kutangaza cyangwa se kuyasakaza, umukozi wa sosiyete sivile afite iyindi mikorere n’uburyo butandukanye bwo kugera ku ntego ze.

Kumenya igikenewe, kwiha intego yo kugera ku cyo ukenewe, kumenya uwa gufasha kugera ku ntego, guteza imbere ubutumwa bw’ubuvugizi, gushaka ubushobozi bw’amafaranga, gushyira mu bikorwa no kureshya ndetse no kugenzura icyo ubuvugizi bwatanze ni zimwe mu ntambwe ziranga imikorere y’umuvugizi wa sosiyete sivile mu gikorwa cye cy’ubuvugizi.

Iyi ntero yibutsa abanyamakuru b’abanyamwuga kutivanga mu kazi ka sosisyete sivile yashimangiweho mu mahugurwa nyunguranabitekerezo yateguwe na Pax Press ubwo yahuzaga impande zombi.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities