Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kaminuza y’u Rwanda yegukanye intsinzi mu marushanwa yateguwe na CICR

Itsinda ry'abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda ryahize abandi mu marushanwa yateguwe na CICR ku mategeko agenga ibihe by'intambara (Ifoto/Munezero Jeanne d'Arc)

Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’amategeko, yegukanye intsinzi mu marushanwa yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare -CICR, yahuje abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda. Aya marushanwa yibanze ku bumenyi bw’ingenzi ku mategeko agenga ibihe by’intambara.

Instinda ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, ubwo baganiraga n’Ikinyamakuru Panorama, bavuze ko bishimiye aya marushanwa kandi bungukiyemo byinshi, bakaba banishimira ko abana b’abakobwa barimo ari benshi bakaba banabashije gutsinda bizeye ko ari ubunararibonye bibitseho.

Umwe mu bitwaye neza muri iki gikorwa ni Monisha Adhikari aganira na Panorama yavuze ko aya marushanwa ari urubuga rwiza rw’imyiteguro y’abantu biyumvamo kuzagira uruhare runini mu kurushaho guteza imbere ubutabera mu gihugu.

Adhikari yiga mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahembwe nk’umuburanyi mwiza ndetse anahembwa nk’umunyeshuri uhagarariye kaminuza ye.

Ati “Byatumye twebwe nk’abakobwa turushaho kwitinyuka kandi dukorera hamwe n’abandi.  Nta rindi banga rero twakoresheje kugira ngo twegukane aya marushanwa, uretse gukorera hamwe, kuzuzanya ndetse umuntu akamenya aho mugenzi we afite intege nke, bityo akamufasha. Mbese ni team work.”

Yakomeje gushimangira ko kuba uyu munsi abakobwa bashobora kwitinyuka bakitabira aya marushanwa, babikesha ubushake bwiza bwa politiki y’igihugu.

Ati “Magingo aya, bigaragara ko umwana w’umukobwa yatangiye kwitinyuka ku rugero rwiza. K’ubwanjye ndumva bitanga icyizere, kuko ubunararibonye tuvanye hano bwaturutse ku barimu bacu badutegura, kandi bakaturemamo icyizere cyo kuba amanyamategeko beza.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, Serugo Jean Baptiste nk’umwe mu bateguye aya marushanwa ku mahame n’amatego agenga ibihe by’intambara (International Humanitarian Law), yavuze ko iki gikorwa gitegurwa hagamijwe gusuzuma ubumenyi baha abanyeshuri mu rimwe mu isomo batanga kuri iyo nsanganyamatsiko.

Ati “Aya marushanwa ni urubuga rukomeye ndetse n’isuzumiro rikomeye rituma twebwe nk’abarimu b’amategeko duteguramo, tunaboneramo abanyeshuri bashoboye kuzaba abanyamategeko bafite ubumenyi ku mahame agenga ibihe by’intambara.”

Ku mbogamizi ituma abana b’abakobwa batitabira cyane kwiga amategeko, Serugo yavuze ko amarembo afunguye mu Rwanda, kuko nta mukobwa uhezwa kwiga icyo ashaka, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Ati “Amategeko ni meza kandi ni umwuga wiyubashye, gusa bisaba umwete n’ubunyangamugayo. Ikindi gikenewe ni uko abakobwa dukomeza kubashishikariza kwiga amategeko, ubundi bakagaragaza ubushobozi bifitemo.”

Abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yateguwe na CICR barahembwe (Ifoto/Munezero Jeanne d’Arc)

Igihe cy’amahoro ni igihe cyiza cyo kumenyekanisha amategeko agenga urugamba

Namahoro Julien, Umuyobozi w’ishami ry’itumanaho no gukumira muri CICR, yavuze ko mu shingano z’uyu muryango harimo gusobanurira abantu b’ingeri zitandukanye amategeko agenga urugamba.

Yagize ati “Ni akazi kacu ka buri munsi kumenyekanisha aya mategeko, kandi ntitubikora mu bihugu birimo amakimbirane cyangwa intambara gusa, tubikora no mu bihugu birimo amahoro […] twebwe CICR nta mbaraga dufite zo gukumira intambara, ariko niduhamagara abana bigishwa amategeko nk’abangaba bazavamo abayobozi, abashinjacyaha bakamenya amategeko, bakamenya ibintu bibujijwe ku rugamba, iyo haramutse haje ibibazo bamenya uko bitwara.”

Aya marushanwa yo kumenyekanisha amategeko agenga intambara ku banyeshuri biga muri za kaminuza, ategurwa na CICR buri mwaka. Yitabirwa n’abanyeshuri biga muri kaminuza zose zifite ishami ry’amategeko.

Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (CICR), ufite inshingano yo kwigisha no gusakaza amategeko agenga intambara ndetse no guharanira ko yakubahirizwa ku isi hose, binyuze mu masezerano y’i Genève yashyizweho umukono bwa mbere n’ibihugu mu 164.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities