Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwitabiriye Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga mu Buhinde

Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, bari i New Delhi mu Buhinde, aho bitabiriye Inteko rusange ya 90 y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), yatangiye ku wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira.

Ku munsi wa mbere w’inteko rusange ya Interpol ibaye ku nshuro ya 90, intumwa z’u Rwanda zaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba Polisi n’ab’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo ku mugabane w’Afurika ndetse n’u Burayi.

DIGP Ujeneza, mu nama yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo mu gihugu cya Pologne, Gen. Jaroslaw Szymczyk; baganiriye ku buryo inzego zombi; Polisi y’u Rwanda n’iya Pologne zagirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano, kubaka ubushobozi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

DIGP Ujeneza kandi yagiranye ibiganiro n’intumwa za Polisi ya Repubulika ya Tchèque ziyobowe na Col. Sarka Hvrankova, ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga. Baganiriye ku buryo bwo gushyiraho ubufatanye cyane cyane mu guteza imbere ubushobozi bw’inzego zombi za Polisi.

Hagati aho, intumwa z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Turkiya, Bwana Mehmet Aktas, wishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Turukiya.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo yagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’intumwa za Polisi ya Repubulika ya Tchèque

Mu zindi nama zitandukanye, intumwa z’u Rwanda zabonanye n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, Bwana Phemelo Ramakorwane, Umuyobozi wa Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, Bwana William Dlamini, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibiya, Lt. Gen Joseph Shimweelao Shikongo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Zimbabwe, Bwana Tandabantu Godwin Matanga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Bubiligi, Bwana Marc Mesmaeker.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kubaka no gushimangira ubutwererane n’ubufatanye mu byerekeranye no gucunga umutekano.

Inteko rusange ya 90 y’umuryango wa Polisi Mpuzamahanga, yatangiye ku wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira. Biteganyijwe ko ku munsi wayo wa Kabiri yiga ku gushimangira uburyo bwo gutahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo by’ibyaha bimunga ubukungu na ruswa, imiyoborere myiza, gukusanya no gusesengura amakuru ndetse n’ingamba zo kunoza ibikorwa by’ubufatanye.

U Rwanda rwakiriye Inteko rusange nk’iyi ya Polisi Mpuzamahanga ubwo yabaga ku nshuro ya 84 mu Gushyingo 2015.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities