Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafite ubumuga bw’ingingo ntibazongera kugorwa no kubona inyunganirangingo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) barashimira itorero “The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints”, ryiyemeje guha abafite ubumuga amagare, imbago n’inkoni ndetse no guhugura abaganga bakora ubugororangingo mu bitaro bitandukanye, kugira ngo bajye bakurikirana abafite ubumuga butandukanye mbere yo kubaha insimburangingo.

Uku gutanga ibi bikoresho ku bafite ubumuga byabaye nyuma y’amahugurwa y’abaganga bakora ubugororangingo (Physiotherapists, Biomedical Technicians) mu bitaro byo mu Rwanda, yari amaze iminsi ine abera muri Hill Top.

Bamwe mu babashije guhabwa inyunganirangingo bavuze ko aba bagira neza baziye igihe, kuko hari abatari bafite icyabafasha ndetse n’abari bazifite bavuga ko zari zishaje, batari bafite ubushobozi bwo kwigurira izindi.

Niyonsaba Françoise Sawuda wo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge afite ubumuga bwo kutabona. Yishimiye ko yahawe Inkoni yera isimbura iyo yari afite yashaje. 

Ati: “Iyi nkoni ituma mbasha kumenya aho ngenda uko hameze, uko hareshya, ku buryo ntasitara cyangwa ngo mbe nagonga ikintu. Abayimpaye bakoze!”

Mujawamariya Venansiya yahawe imbago. Ati: “Nishimiye imbago bampaye. Nari maze igihe nibaza aho nzazikura byaranyobeye, kuko izo nari mfite zari zarashaje ntakiva mu rugo. Sinari mfite ubushobozi bwo kuzigurira. Ndashimira abazimpaye, ubu nzabasha kujya ngera aho abandi bari.”

Mukamana Jeanne wahawe igare, na we ati “Ndabashimira cyane aba bakozi b’Imana bampaye akagare, ubu nzajya mbasha kugera ku rusengero. Nanjye nzajya ngira uruhare mu bikorwa bya Leta kuko nari naraheranwe no gukambakamba mu rugo kuko nta gare nari mfite”. 

Gatokarakura Fabrice ni umuganga mu bitaro bya Nyamata. Avuga ko bishimira ibikorwa by’iri itorero rya Yesu Kirisitu ry’abera mu minsi ya nyuma, by’ubugiraneza byo gufasha bashatse inkunga iwabo muri Amerika, bityo bagafasha abafite ubumuga butandukanye.

Agira ati “Ubu bugiraneza batangiye kubukorera abafite ubumuga mu 2017, batangiye bahugura abaganga bakora ubugororangingo (Physiotherapists, Biomedical Technicians), kuko aribo bari mu mwanya mwiza wo gukurikirana abafite ubumuga. Abahuguwe ubu nibo bahugura abandi, ariko babigisha nuko amagare akorwa kugira ngo byose babe babizi. Ubu hahuguwe abakora ubugororangingo (Physiotherapists) 17, Biomedical Technicians 17”.

Yakomeje avuga ko uyu munsi hapimwe abarwayi bagera ku 9 hamwe n’abandi bari bavuwe ku munsi wa gatatu, abo bose bakaba bahawe amagare, inkoni y’umweru y’abafite ubumuga bwo kutabona hamwe n’abahawe imbago zibafasha kugenda kuko bafite ubumuga bw’ingingo.

Stephen Hunter, umuganga mu bijyanye n’ubugororangingo ukomoka muri Amerika muri Leta ya Utah uhagarariye iki gikorwa cyo gutanga inyunganirangingo mu itorero rya Yesu Kirisitu ry’abera mu minsi ya nyuma, avuga ko bamaze imyaka 10 batanga ibi bikoresho mu Rwanda kandi ku buntu, ndetse bagahugura n’abashinzwe kubicunga kubikora no kubitanga.

Agira ati “Dukora tukanatanga amagare ku bafite ubumuga y’uburyo butatu, harimo ay’abafite ubumuga bw’ingingo bakoresha mu buzima busanzwe hamwe n’ayo bakoresha bakina Basketball. Dutanga inkoni yera ku bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’imbago.”

Yakomeje avuga ko uyu mwaka batanze ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 400 by’amadorali y’Amerika, naho mu myaka icumi ishize bakaba bamaze gutanga ibirimo amagare by’agaciro ka miliyoni 12 z’amadorali.

Umukozi ushinzwe indwara zakurizamo abantu kumugara n’ibikomere mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Bagahirwa Irene, avuga ko nubwo bamaze guhugurwa abaganga 100 bashinzwe ubugororangingo mu bitaro bitandukanye byo mu ghugu hose bakiri bake, ariko bazakomeza kubongera.

Agira ati “Kugeza ubu haracyari ubuke bw’abakozi bita ku bantu bafite ubumuga mu bitaro bya Leta, bityo dufatanije n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubongera kugira ngo babashe gufasha abafite ubumuga butandukanye kubona inyunganirangingo no kumenya kuzikoresha neza.”

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yagize ati: “Icyo nagira ngo mbwire abafite ubumuga bw’ingingo bakeneye amagare ni uko batazongera kuyabura. Si nabo gusa, ubu noneho batangiye no kuduha n’ibindi birimo imbago, kuko na zo ziba zikenewe n’abantu benshi cyane kandi iri torero ryatwijeje ko amagare azakenerwa yose azaboneka. Twishimiye ko iyi gahunda igendana no guhugura abakozi b’ibitaro batanga inyunganirangingo, bigamije gukumira ko hari abahabwa izidahuye n’ibipimo bafite zikabagiraho ingaruka”.

Iri torero rya Yesu Kirisitu ry’abera mu minsi ya nyuma (The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints), ryemeza ko rizakomeza guhugura abaganga bo mu bitaro bya Leta bakora ubugororangingo, kugira ngo babe aribo bamenya abagomba guhabwa ayo magare cyangwa izindi nsimburangingo zitandukanye.

Hatanzwe amagare 500 agiye gufasha abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu, imbago zigeze kuri 500, Inkoni zera zigeze ku 1000, binyuze mu bufatanye n’Itorero “The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints”.   

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities