Kwigisha yifashishije ikoranabuhanga ndetse no mu biganiro mpaka, byatumye Twizeyumukiza Jean de Dieu ahiga abandi barezi bigisha mu mashuri yigenga yo mu karere ka Huye. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mwarimu ahize abandi.
Ku wa 02 Ugushyingo 2022 ubwo hizihizwagwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwarimu, Twizeyumukiza Jean de Dieu wigisha mu ishuri ribanza ryigenga rya SINAPI riherereye mu murenge wa Mukura, yahembwe nk’umwarimu wahize abandi mu mashuri yigenga. Agira inama bagenzi be abasaba kugira ngo bakore akazi kabo neza kandi banatsindishe neza ari uko bakwimakaza ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi, bakarishingiraho imikorere n’imyigishirize yabo.
Yagize ati “Ni ukwita cyane ku ikoranabuhanga kuko isi aho igana irasaba kuba uzi gukoresha ikoranabuhanga cyane. Abarimu mu myigishirize bakibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Niba hari amafoto bereka abana bakayabereka bakoresheje ikorabuhanga n’ibindi byinshi batangaho ingero bakarikoresha, bizabafasha bifashe n’abana bigisha gusobanukirwa ibyo biga mu buryo bworoshye hifashishijwe ingero. Ndashimira ubuyobozi bw’ikigo nkoramo, buradufasha bukaduha ibikenewe byose kugira ngo tubashe gukoresha ikoranabuhanga, nabyo bikaba biri mu byamfashije guhiga abandi.”

Yakomeje avuga ko ibanga yakoresheje kugira ngo ahige abandi ari ugukunda akazi akazirikana ko abana arera ari ab’igihugu, bityo akumva ko akwiye gukora cyane kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere binyuze mu mwuga akora, awukoze neza ashyizemo imbaraga ze zose n’urukundo.
Uyu mwari akaba yarahanze agashya ko gutegura ibiganiro mpaka (debates) nk’umwari wigisha indimi, hagamijwe guteza imbere imivugire n’imikoreshereze y’ururimi rw’icyongereza ndetse n’ubundi buryo akoresha yereka abana amashusho anyuranye mu isomo ry’ubumenyi rusange n’uburere mboneragihugu (social studies).
Tuyishime Marthe umwarimukazi na we twaganiriye na we yavuze ko agiye kurushaho kwihatira gukoresha ikoranabuhanga. Asaba bagenzi be b’abarimu mu bice bitandukanye kurusho kwimakaza ikoranabuhanga mu mitegurire n’imitangire y’amasomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko umurimo wo kurerera igihugu ukorwa n’abarezi ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu. Abasaba gukomeza kuba intangarugero no gukomeza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga rigezweho, kugira ngo uburezi bujyane n’aho ikoranabuhanga rigeze n’abana b’urwanda basobanukirwe na ryo.

Insanganyamatsiko yo kuri iyi nshuro iragira iti “Mwarimu, ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi.”
Kuri uyu munsi hahembwe abarimu bane mu byiciro by’amashuri bitandukanye birimo abigisha imyuga, abigenga n’abandi. Iki kigo cy’amashuri cyigenga (SINAPI) giciye agahigo ko guturukamo umwarimu wahize abandi imyaka ibiri yikurikiranya mu bigo byigenga aho yahise akomeza akagera no ku ntara naho akaba uwa mbere.

Abarimu bahize abandi bahembwe tablets n’impapuro z’ishimwe kugira ngo barusheho kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho mu gutegura amasomo bakora n’ubushakashatsi.
Abarimu bahembwe mu karere ka Huye batoranwa hagendewe ku ruhare umwari agira mu kurwanya ihohoterwa, uko umwarimu yiteje imbere nyuma yo kuba umwarimu, ndetse n’udushya umwarimu yahanze mu myigire n’imyigishirize n’ibindi.
Rukundo Eroge









































































































































































