Mu gihe iterambere ry’isi rishingiye ahanini ku ikoranabuhanga n’itumanaho ryihuse, abahanga batandukanye b’Abanyarwanda bahuye baganira aho murandasi igeze igera ku Banyarwanda kugira ngo ibafashe mu iterambere ryabo.
Ibi byashimangiwe mu nama yateguwe n’Ikigo nyarwanda gishinzwe kurinda indangarubuga ya .rw, mu Cyongereza biga muri Rwanda Internet and Technology Alliance, RICTA.
Ibarurishamibare ritangwa na Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano ryemeza ko 84% y’abanyarwanda bakoresha internet, iyi nama ngarukamwaka yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abakoresha murandasi mu Rwanda babikore batekanye, kandi igere ku bantu bose ndetse inahendutse.
Umuyobozi wa RICTA, Grace Ingabire, avuga ko ikintu ikigo ayoboye giharanira muri iki gihe, ari ugufasha Leta n’abafatanyabikorwa bayo gufasha abantu bose kubona murandasi ihendutse, kandi izakoreshwa kugira ngo ibere bose amahirwe yo kwiteza imbere.
Ingabire ati: “Twiyemeje ko iyi nama izatuma twungurana ibitekerezo bituma mu gihe kizaza buri wese azabona murandasi imuhagije kugira ngo ayikoreshe mu nyungu ze z’igihe kizaza.”
Minisitiri w’ikoranabuhanga mu Rwanda, Ingabire Paula Musoni, yashimangiye ko nta muntu wagombye kubaho adafite murandasi.
Ingabire yakomeje avuga kandi ko kugira murandasi ari uburenganzira bwa buri wese, ikibazo gisigaye kikaba icyo kumuha uburyo yayigeraho.
Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abitabiriye iyi nama berekanye ko hakiri ikibazo cy’uko murandasi ihenze kandi ikaba itaranagira umutekano urambye.
Umukozi muri Rwanda ICT Chamber, Alexis Ntare, yibaza impamvu hari abakiliya batarashobora kwishyura bakoresheje murandasi mu buryo buboroheye n’icyo inzobere mu ikoranabuhanga zita internet fragmentation.
RURA ivuga ko ikora uko ishoboye kugira ngo abatanga serivisi za murandasi babikore neza mu buryo bushimishije. Mu rwego rwo kugabanya ibi bibazo, hari iminara ifasha mu gukwirakwiza murandasi hirya no hino mu Rwanda.
Iyi nama ibaye nta gihe kinini gishize mu Rwanda habereye indi nama mpuzamahanga yafunguwe na Perezida Paul Kagame, yareberaga hamwe uko ikoranabuhanga rihagaze n’icyakorwa ngo urubyiruko rwa Afurika rukomeze guteza imbere uru rwego.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika hari byinshi ruzi mu ikoranabuhanga, ariko rukeneye kubona aho rushyirira mu bikorwa ibyo rwize.
Gaston Rwaka









































































































































































