Bamwe mu babyeyi, abarezi n’abana bo muri Groupe Scolaire Ndora iherereye mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, bavuga ko ibiti y’imbuto ziribwa baterewe bigiye gutangira gutanga umusaruro.
Ku wa 7 Ugushyingo 2022, ubwo iki kigo cy’amashuri cyasurwaga n’itsinda ry’abayobozi baturutse mu ntara Rhineland Palatinate yo mu Budage mu karere ka Hatchenburg. Aba bayobozi na bo ndetse n’abandi bagize uruhare mu gutera muri iri shuri ibiti by’imbuto ziribwa.
Ibi biti byatwe ku ishuri ndetse ibindi bikorezwa guterwa mu ngo, byitezweho umumaro ukomeye cyane urimo kurwanya imirire mibi, kwinjiza amafaranga ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Mazimpaka Ildephonse na Mukeshimana Donathile barerera muri GS Ndora. Bavuga ko izi mbuto zizaba ingirakamaro ku bana babo, zikunganirira ifunguro bafatira ku ishuri no mu ngo, bagakomeza kurya neza indyo yuzuye.
Mukeshimana agira ati “Tuziko imbuto zigira akamaro mu mubiri w’umuntu. Abana na bo bazibonye byabafasha, kuko hari n’abana batabasha kubona ifunguro ryuzuye mu ngo iwabo, bakazajya baribonera ku ishuri, bakarushaho kubaho neza.”
Murwanashyaka Gustave na Isimbi Anne Liliane, bahagarariye abana biga kuri iki kigo. Bavuga ko ibi biti byera imbuto ziribwa bizabafasha kubaho neza, bakarushaho kwiga neza bagatsinda bishimishije.
Murwanashyaka agira ati “Imbuto ni nziza mu buzima, ntiwaba wafashe urubuto ngo ugire ubuzima bubi. Nagiri inama bagenzi banjye kwihatira kuzitaho, bazivomera uko bikwiye, bakanazisasira.”
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Ndora, Umbereyimfura Marie Goretti, avuga ko izi mbuto ari ingirakamaro cyane ku bana baharererwa, kandi bazakomeza gushishikariza abana kuzitaho n’ababyeyi bakita ku zo bateye, kugira ngo zizabyare umusaruro, zibahe amafaranga kandi zifashe abana babo mu mirire myiza. Uretse n’ibyo kandi ibiti byera imbuto ziribwa zigira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuko kuzifata neza ari ukubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, ashima abafanyabikorwa bo muri Rhineland Palatinate bagize uruhare mu iterwa ry’ibi biti byera imbuto ziribwa, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kuzibungabunga.
Agira ati ”Ibi biti byitezweho kunganira ishuri mu kugaburira abana indyo yuzuye ifite intungamubiri zihagije. Ikigo cyongere gushishikariza abana kwita kuri biriya biti, birinda kubinyukanyuka, nibyera bizatuma abana bazishima kuko bazabisarura baranagize uruhare mu kubibungabunga.”
Muri iki kigo hatewe ibiti 2000 harimo 1200 biribwa na 800 byo kurengera ibidukikije hiyongereyeho ibyahawe abana bo mu myaka 1,2 n’uwa 3 y’amashuri abanza bagiye gutera mu ngo iwabo.
Mu mirima yacyo iri hanze hatewe ibiti by’avoka, imyembe n’amacunga bikaba bimaze imyaka ibiri ibiri bitewe. Ibyiganjemo imyembe byatagangiye kuzana uruyange, bikaba bigiye gutangira gutanga umusaruro.



Rukundo Eroge
















































































































































































Nsengumukiza Emmanuel
November 14, 2022 at 01:08
Turishimye cyane Ku makuru muba mwatugejejeho kandi tuboneyeho no kubashimira byumwihariko